Abanyarwanda batuye mu Bwongereza bibutse ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi 

Apr 9th, 2025 09:49 AMBy Vainqueur Mahoro
Share
Abanyarwanda batuye mu Bwongereza bibutse ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi 

Abanyarwanda batuye mu Bwongereza ku bufatanye na Ambasade y’u Rwanda, n’abayobozi bo muri iki gihugu n’inshuti z’u Rwanda bahuriye mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bibutswa ko amacakuburi ari yo ntandaro ya Jenoside bityo ko nta keza kayo.

Ni igikorwa cyabaye ku wa 7 Mata 2025, ku munsi wo gutangiza icyumweru cyo kwibuka n’iminsi 100 yo kwibuka, kibera mu mujyi wa London cyitabiriwe n’abayobozi bo mu nzego zitandukanye zo mu Bwongereza ndetse n’Abanyarwanda bahatuye.

 

Ambasaderi w'u Rwanda mu Bwongereza, Johnston Busingye, mu ijambo yagejeje ku bitabiriye uyu muhango i London mu Bwongereza , yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi igaragaza neza ingaruka mbi z’amacakubiri, kandi ko Jenoside itatunguranye ahubwo ari ibintu byateguwe igihe kirekire ariyo mpamvu Isi ikwiye kureka urwango agaragaza ko kandi nta cyerekezo Isi ikwiye kugira gishobora guhitamo gusenya abantu.

 

Ati:"Turumva nk’igihamya neza ko sosiyete yacu ishobora kwanga ivanguramoko; abaturage bacu ntibakiri muri ibyo, ahubwo dushingiye ku bwiyunge, twese tugenda hamwe. Mu gihe twibuka izi nzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi uyu munsi, tugomba kandi no kubigira isezerano kugira ngo ntibizongere kubaho ukundi.”

 

 

“Intandaro yatumye habaho Jenoside igomba kumenyekanishwa no kugaragazwa mu buryo bwihariye, atari mu Rwanda gusa ahubwo ndetse no ku Isi hose. Dukwiye gushyigikira Isi aho ikiremwamuntu gishobora kurenga urwango, kandi hagacika igishobora gusenya abantu."

 

 

Umuyobozi w'umuryango w’Abanyarwanda batuye mu Bwongereza Jabo Butera aganira n'itangazamakuru yavuze ko usibye kuba iki gikorwa cyo Kwibuka cyabereye mu mujyi wa Londres , ubu bakangurira abayobozi b'indi mijyi itandukanye batuyemo ko italiki ya 7 Mata nk’itariki yo Kwibuka ikwiye kubahirizwa.

 

 

Yavuze kandi ko abanyarwanda batuye imijyi irimo Manchester, Newcastle, Portsmouth bose bifatanyije mu Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi atari kuri iyi taliki ya 7 Mata gusa ahubwo no mu minsi iri imbere mu gihe cy'iyi minsi 100 yo kwibuka bafite ibindi bikorwa bitandukanye bizahuza abanyarwanda batuye mu Bwongereza  bigaruka ku Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

 

Ati"Uyu munsi wa taliki 7 Mata navuga ko ari uwa mbere twatangiriyeho kwibuka ku nshuro ya 31Jenoside yakorewe Abatutsi ariko hano mu Bwongereza n'ubundi hari ibindi bikorwa duteganya muri iyi minsi 100 yo Kwibuka."
 

"Ku italiki 3 Gicurasi 2025 nabwo tuzahura nk'abanyarwanda benshi batuye hano mu Bwongereza ndetse n'inshuti z'u Rwanda tukibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu gikorwa cyiswe National Rwandan Community Association kizabera mu mujyi wa Portmouth."

 

"Si ibyo gusa no mu yindi mijyi hari ibindi bikorwa biteganyijwe byo kwibuka irimo nka Liverpool ndetse n'indi itandukaneye kandi iyo yose imyinshi muri yo yubatswemo Inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi"

 

Umuyobozi w'umuryango w'Abanyarwanda batuye mu Bwongereza Jabo Butera yasoje atanga ubutumwa bwe ku banyarwanda batuye mu Bwongereza ko Ubunyarwanda bukwiye kuba mu mutima kandi kuko amateka ari ay'abanyarwanda bakaba aribo  bayabayemo ari nabo bagomba kuyigisha Isi.

 

Yasabye cyane cyane abwira urubyiruko rw'u Rwanda ko arirwo rukwiye gufata iya mbere mu kwigishwa amateka y'igihugu cyabo bakayabwira Isi yos n'abatayazi bakayamenya.

 

IMG-20250409-WA0008.jpg
Taliki 3 Gicurasi uyu mwaka nabwo abanyarwanda batuye mu Bwongereza ndetse n'inshuti z'u Rwanda bazibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu gikorwa mu mujyi wa Portsmouth.
IMG-20250409-WA0006.jpg
Abanyarwanda batuye mu Bwongereza ku bufatanye na Ambasade y’u Rwanda, bifatanyije n’abayobozi bo muri iki gihugu n’inshuti z’u Rwanda mu kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
IMG-20250409-WA0010.jpg
IMG-20250409-WA0005.jpg
Umuyobozi w’umuryango w‘abanyarwanda batuye mu Bwongereza Jabo Butera yasabye urubyiruko gufata iyamber mu kwigisha amateka y'igihugu cyabo
IMG-20250409-WA0011.jpg
Ambasaderi w'u Rwanda mu Bwongereza Johnston Busingye ubwo yatambutsaga ubutumwa ku banyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bitabiriye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 
Inkuru Bijyanye
Izindi