Allain Mukuralinda ararembye

Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, ari muri Coma kubera uburwayi bwa ‘Stroke’.
Umwe mu barwaje Alain Mukuralinda yatangaje ko “Ararembye bikomeye, atitabye Imana”.
Ni nyuma y’amakuru yacicikanye mu ijoro ryo Kuri uyu wa Kane tariki 03 Mata 2025, avuga ko yitabye Imana. ridashira.
Alain Muku wavutse mu 1970, yize amashuri abanza mu Rugunga, ayisumbuye ayiga i Rwamagana yiga Icungamutungo, aho yavuye ajya muri Kaminuza y’u Rwanda mu 1991 gusa ntiyarangiza.
Yahavuye ajya kwiga mu Bubiligi ibijyanye n’amategeko.
Mu mirimo yakoze, harimo kuba Umushinjacyaha ndetse aba n’Umuvugizi w’Ubushinjacyaha. Yaburanye imanza zikomeye zirimo iz’abakoze ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Alain Mukurarinda ufite amateka yihariye mu muziki Nyarwanda, yari umuhanzi akaba n’umwe mu bareberera inyungu z’abahanzi (Manager).
Mu 2019 yatangaje ko yasinyanye amasezerano y’imyaka itatu n’umuhanzikazi Clarisse Karasira yo kuba umujyanama we biturutse ku kuba yaramubonyemo impano yo gukora ibihangano by'umwimerere nyarwanda.
Ku wa 14 Ukuboza 2021 nibwo Alain Mukurarinda wigeze kuba Umushinjacyaha n’Umuvugizi w’Ubushinjacyaha, yahawe imirimo mishya agirwa Umuvugizi wungirije wa Guverinoma.
Mukurarinda wabaye Umushinjacyaha guhera mu 2002, yari yungirije Yolande Makolo wagizwe Umuvugizi wa Guverinoma muri Nyakanga 2021.
Itangazo ry’Inama y’Abaminisitiri ryo ku wa 14 Ukuboza 2021 niryo ryahaye Mukurarinda iyi mirimo nyuma y’imyaka itandatu asezeye by’igihe kitazwi mu bakozi ba leta.
Uyu mugabo usanzwe ari n’umuhanzi, yaherukaga mu nzego z’ubuyobozi bw’igihugu mu 2015 nyuma y’uko yari yasabye gusezera akazi yari afite ko kuba Umushinjacyaha.
Ni we wavugiraga Ubushinjacyaha muri icyo gihe ndetse yanaburanaga imanza nyinshi zikomeye mu gihugu. Yibukirwa ku rubanza rwa Ingabire Victoire kuko ariwe wamushinjaga.
Ubwo yasezeraga mu 2015 yahise asanga umuryango we i Burayi kuko hari hashize iminsi mike umugore we abonye imirimo mu Buholandi muri Heineken.
Nyuma yagiye kuba muri Côte d’Ivoire aho umugore we yari yabonye imirimo nk’ushinzwe iyamamazabikorwa mu ishami rya Heineken i Abidjan.
Muri icyo gihe umugore we yari yongeye kubona imirimo mu Rwanda muri Bralirwa, bituma umuryango ugaruka mu gihugu.
Yize amashuri y’inshuke mu Rugunga, akurikizaho amashuri abanza 8 nyuma y’uko hari habayeho impinduramatwara (Réforme), aza kujya kwiga amashuri yisumbuye i Rwamagana mu Icungamutungo (Economique) imyaka itandatu.
Muri Kamena 1990 nibwo yasoje amashuri abona buruse yo kujya kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda.
Mu mwaka 1991, yaje kujya kwiga mu bya Science Politique et Sociale ariko baza kuvangamo abandi biga Sciences Economiques mu gihugu cy’Ububiligi.


