Gatsibo: Hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 21 y’Abatutsi bazize Jenoside

Ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kiziguro mu Karere ka Gatsibo mu cyahoze ari Komini Murambi, hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 21 yabonetse ndetse indi irimurwa. Ni igikorwa cyabaye ku wa 11 Mata 2025.
Musenyeri Augustin Ahimana wahagarariye imiryango y’abashyinguye ababo, yavuze ko imibiri 10 ari ubwa mbere yari ibonetse ndetse indi 11 yari yarashyinguwe ariko kubera politiki y’igihugu yo guhuza inzibutso; imiryango yabo ikemera ko yimurirwa mu rwibutso rwa Kiziguro.
Myr Augustin Ahimana yavuze ko kwibuka ari uguha agaciro Abatutsi bishwe ndetse akaba ari ishuri ry’amateka, rizajya rifasha abandi kwiga no kumenya amateka.
Yagize ati “Tugomba kwiga amateka yaranze igihugu cyacu, amabi tukayamenya kandi tugafatira hamwe ingamba yuko Jenoside itazongera kubaho, ibyiza byabaye tukabikomeza tukabyigiraho.”
Myr Augustin Ahimana yashimiye ingabo za RPA zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, zikanarokora abanyarwanda bari bandagaye hirya no hino.
Yavuze kandi ko u Rwanda kuri ubu ruha amahirwe buri wese kandi inzira y’ubumwe n’ubwiyunge iriho ituma buri umwe agera ku iterambere n’imibereho myiza.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène uri mu bitabiriye icyo gikorwa, yakomoje kuri amwe mu mateka yo muri ako gace avuga ukuntu uwari Burugumesitiri wa Komini Murambi, Gatete Jean Baptiste yaranzwe n’ubugome ayobora ubwicanyi bw’indengakamere bwakorewe Abatutsi muri Segiteri ya Rwankuba mu 1991.
Yerekanye ko Gatete yabeshyeye Abatutsi ko basuzugura ishyaka rya MRND ryari ku butegetsi, ashingiye ku ngengabitekerezo y’urwango yamusabitse yimakajwe n’ubutegetsi bwariho kuva mu 1959 - 1994, ivuga ko igihugu ari icy’Abahutu ko Abatutsi ari abanyamahanga, kandi ko Abahutu n’Abatutsi badashobora kubana.
Minisitiri Dr Bizimana yavuze ko uburyo bwiza bwo kurinda ko Jenoside yakorewe Abatutsi yakongera kuba ukundi, ari ukuyibwira abato uko yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa.
Yagize ati “Hari umugani w’Ikinyarwanda bajya bavuga ngo ushaka gukira indwara arayirata, abakuru barabizi. Jenoside nayo ni indwara, ni virusi, ni politiki mbi. Jenoside yakorewe Abatutsi, kuyirata mvuga ni ukuyivuga, ni ukuyisobanura kugira ngo abato babashe kumenya impamvu abaturage bamwe b’Abanyarwanda, b’Abahutu bafashe imihoro, amabuye, intwaro n’ibindi bakica abandi Banyarwanda b’Abatutsi.”
Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Nkurikiyinka Christine yavuze ko icyahoze ari komine ya Murambi cyagize ibyago byo kuyoborwa n’umugome wari wuzuye urwango n’amacakubiri [Gatete] ku batutsi ndetse akomeza kubacunaguza mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Minisitiri Nkurikiyinka Christine yibukije abaturage ko kudatanga amakuru y’ahantu hari imibiri bigize icyaha gishamikiye kuri jenoside n’ingengabitekerezo yayo bityo akaba akangurira abafite amakuru kuyatanga kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.
Ati “Mu gihe tuzirikana ko hari indi mibiri myinshi itaraboneka, ndakangurira abafite amakuru bose kuyatanga kugira ngo abazize akarengane bahabwe icyubahiro bakwiye. Ndanibutsa kandi ko kudatanga amakuru bigize icyaha.”
Urwibutso rwa Jenoside rwa Murambi, rushyinguwemo imibiri y’Abatutsi 20,162.



