Umuraperi Pacson agiye kubagwa igufa nyuma yo kuvunika itako bikabije

Umuraperi Pacson ari mu gahinda gakomeye nyuma yo guhura n’impanuka yaturutse ku mufana wamusunitse atabishaka bikamuviramo kuvunika igufa ryo mu itako.
Pacson yatangaje ko amaze icyumweru kirenga mu buriri kubera iyi mvune.
Yavuze ko yagize iyi mvune ku wa 19 Werurwe 2026 ubwo yari agiye kugura umugati muri ‘supermarket’ ahuriramo n’umwe mu bafana be aramuhobera akoresheje imbaraga nyinshi.
Ati “Hari abantu bakoresha imbaraga nyinshi, yaraje arampobera ati Pacson nari ngukumbuye, nyuma yaransunitse ngwa hasi mpita mvunika.”
Pacson ahamya ko yabanje kugerageza kwikanda akeka ko byoroshye, nyuma afata icyemezo cyo kujya kwa muganga, bamunyujije mu cyuma basanga yaravunitse igufa ryo ku itako.
Uyu muraperi kuri ubu ugorwa no kuva mu rugo, avuga ko ari kunyura mu buribwe bukomeye. Ni imvune ahamya ko izamara iminsi cyane ko ategereje kujya kureba umuhanga mu byo kubaga amagufa bakamubaga.
Pacson yashimiye inshuti ze zikomeje kumuba hafi, avuga ko kimwe mu bintu aba yumva akeneye ari igare ryamufasha kuba yava aho ari mu gihe ategereje kubagwa.
Pacson ni umwe mu baraperi bafatwa nk’inkingi ya mwamba mu baharaniye iterambere rya Hip Hop mu Rwanda.



