Finland: Umuhanzi Doddy yahishuye icyatumye asimbuza Madebeats ku ndirimbo ye nshya

Sep 28th, 2025 13:52 PMBy Vainqueur Mahoro
Share
Finland: Umuhanzi Doddy yahishuye icyatumye asimbuza Madebeats ku ndirimbo ye nshya

Umuhanzi w’umunyarwanda Doddy Uwihirwe yatangaje ko yatangiye gukora ku ndirimbo ye ‘Fall in Love’ atekereza ko azayikorerwa na Produce Made Beats ariko birangira ahisemo Kenny Vybz mu ikorwa ry’amajwi yayo (Audio).

Uyu muhanzi yabwiye Isibo TV & Radio  ko yashaka gukora indirimbo itandukanye niyo  yari yakoze mbere ndetse yakunze uburyo Kenny Vybes ari gukora muri iyi minsi.

 

Ati “Ubundi igitekerezo cyari ugukorana na Madebeats ariko nyuma nza kumva uburyo Kenny  Vybez ari gukora muri iyi minsi numva afite ibintu byiza bijyanye n’intumbero yanjye nshaka kwerekezamo umuziki wanjye, niko gusubika ibya Madebeats nerekeza kwa Kenny Vybez. ”

 

Uyu muhanzi avuga ko iyi ndirimbo nshya yise “Fall In Love” ayitezeho gukomeza kuzamura urwego rwe rw’umuziki, mu Rwanda n’imahanga aho akorera umuziki ku mugabane w’Iburayi.

 

Doddy yavukiye mu Mujyi wa Kigali ku Kacyiru ku itariki 3 Gicurasi mu 1990, atuye mu gihugu cya Finland aho yanigiye ibijyanye no gutunganya umuziki. 

 

Si umuhanzi mushya muri muzika kuko yatangiye kuwukora mu 2007, yigeze gukorana indirimbo "Kure y’amaso " na Nyakwigendera Henry waririmbaga mu itsinda rya KGB. Muri iyo myaka yakoraga injyana ya Crunk, yaje no kubona amasezerano yo gukorera muri Top 5 Sai yari iri mu zigezweho muri iyo myaka ari naho yakoreye indirimbo 'Kure y’amaso'.

 

SnapInsta.to_471328858_18334631746194931_8218044023781597009_n.jpg

https://youtu.be/jg2Y0RD_aoM

SnapInsta.to_545139176_18365657755194931_5391473522204866923_n.jpg
Inkuru Bijyanye
Izindi