Ibiganiro bya RDC na AFC/M23 byo muri Qatar byasubitswe

Ibiganiro byari guhuza intumwa za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’ihuriro AFC/M23 byari kubera muri Qatar guhera kuri uyu wa 9 Mata 2025, byasubitswe ku mpamvu zitatangajwe.
Ibi biganiro nubwo byasubitswe byimuriwe ku itariki itajwi, gusa amakuru ari hanze avuga ko ku tariki ya 7 Mata 2025 yageze impande zombi zitarakira ubutumire yaba ku ruhande rwa Leta ya RDC cyangwa urwa AFC/M23.
Hagati aho nubwo ibi bivugwa mu cyumweru gishize, intumwa z’impande zombi zari muri Qatar. Icyo gihe zagiranye ibiganiro byatumye AFC/M23 ikura abarwanyi bayo mu mujyi wa Walikale no mu bice bihana imbibi.
Tariki ya 18 Werurwe, Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, yahurije i Doha Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Félix Tshisekedi wa RDC.
Abakuru b’ibihugu bemeranyije ko inzira ya politiki ari yo yakemura ikibazo cya Leta ya RDC ndetse n’abarwanyi ba AFC/M23 bagenzura ibice byinshi by’intara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.
Tariki ya 27 Werurwe, Umuyobozi wungirije wa AFC/M23, Bertrand Bisimwa, n’umuyobozi ushinzwe ubutasi n’ibikorwa bya gisirikare, Colonel Nzenze Imani John bagiye i Doha, baganira na Leta ya Qatar ku byifuzo byabo.
Icyo gihe, intumwa z’u Rwanda na RDC zari muri Qatar, ziganira ku buryo aya makimbirane yahagarara, cyane ko yahungabanyije umubano w’ibihugu byombi.
