Ibyibanze wamenya ku bikubiye mu gitabo “An Open Jail” cya Tonzi

Umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Uwitonze Clementine [Tonzi] ari mu myiteguro yo kumurika igitabo cye cya mbere yise “An Open Jail: When the World Crucifies You”.
Iki gitabo gifite paji 174 kirimo inkuru idasanzwe y’ubuzima uyu muhanzikazi yanyuzemo, agahinda, ubwigunge n’icyizere cyavuyemo ubutumwa yifuza kugeza ku bakunzi b’ibihangano bye n’abakunda gusoma.
Tonzi yanditse iki gitabo ashingiye ku nkuru yo mu 2012, umunsi yagombaga kwibaruka umwana we wa mbere dore ko umuryango we wari ufite amatsiko menshi dore ko nawe byari byamurenze we n’umugabo we bari biteguye kwakira umukobwa wabo.
Ariko nk’uko yabyanditse mu gitabo, uwo munsi warangiye mu marira n’agahinda gakomeye, ubwo abaganga babatangarizaga ko umwana wabo yapfuye ataravuka.
Tonzi avuga ko ibyo yabayemo byamushoye mu gihome kidasanzwe – igihome yita ko kitagaragara, ariko cyuzuyemo ibikomere byo mu mutima, kwicira urubanza, agahinda gakabije no kwigunga yamaranye igihe kirekire.
Iki gihome ni cyo yise “An Open Jail”, igihome umuntu abamo atari muri gereza nyir’izina, ariko ari imbohe y’amarangamutima ye.
Mu gitabo cye, Tonzi agaragaza uko yabuze icyizere, yibaza niba atari we wateje urupfu rw’umwana we, akinjira mu buzima bugarijwe n’amaganya.
Ubutumwa bw’iki gitabo burimo n’amasomo 15 akomeye yise “imitego” abantu benshi bagwamo igatuma ubuzima bwabo buhagarara cyangwa bwangirika.
Muri byo harimo ibikomere by’ingo, intambara, gutakaza umwirondoro, ipfunwe, uburwayi n’amateka aremereye nka Jenoside yakorewe Abatutsi.
Muri iki gitabo harimo igice umwanditsi yise “Dedication”, kikaba icyo yatuye umuryango we.
Muri iki gice arabashimira ku rukundo bwamweretse agira ati: “Urukundo n’inkunga mwangiriye byatumye nshobora kurangiza iki gitabo.”
Muri iki gitabo Tonzi yashyizemo umwanya wo guha icyubahiro nyina Munyana Ruth wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, n’umuvandimwe we Marcel Ngamije utaraboneka kugeza n’ubu.
Tonzi yamurikiye abanyamakuru iki gitabo ku wa 30 Nyakanga 2025, abizeza ko kizagera ku masomero yose yo mu Rwanda ku wa 14 Kanama 2025.
Ku bantu bagishaka mbere y’iyo tariki (Pre-sale), kiragurishwa 25,000 Frw.
Anateganya kugishyira no mu buryo bw’amajwi (audiobook) kugira ngo n’abatabona umwanya wo gusoma bajye babasha kumva ubutumwa bukirimo.



