Ingabire Anitha yiyemeje gushyigikira abagore n’abakobwa kugera ku iterammbere

Jul 23rd, 2026 23:36 PMBy Vainqueur Mahoro
Share
Ingabire Anitha yiyemeje gushyigikira abagore n’abakobwa kugera ku iterammbere

Rwiyemezamirimo Ingabire Anitha, washinze umuryango Anitha True Reflection of Humanity ufasha abangavu 100 babyaye imburagihe bo mu Murenge wa Kivumu, akomeje ibikorwa by’ubugiraneza aho yatanze Amata na Pampex byo gufasha abana bakiri bato mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Rutsiro.

 

Mu bihe bitandukanye, Ingabire yagiye afasha abagore kubona igishoro kibafasha gutangira imishinga mito n’iciriritse.

 

Si ibyo gusa kandi, kuko hari n’abana b’abakobwa yagiye afasha kwishyurira amafaranga y’ishuri, abaha amahirwe yo gukomeza amasomo yabo no kubaka ejo hazaza heza.

 

Ingabire aheruka kubwira Isibo Radar ko kuri we, yumva umugore wigenga mu bijyanye n’imari aba afite imbaraga zo guhitamo ubuzima ashaka no kwirinda ibibazo byinshi byamugora. 

Avuga ko impamvu yibanda ku bagore n’abakobwa ari uko ari bo shingiro ry’umuryango muri rusange. 

 

Yagize ati: “Iyo ufashije umugore guhaguruka, uba ufashe umuryango wose ndetse n’Igihugu muri rusange. Ni yo mpamvu mbishyiramo imbaraga kuko mbona impinduka zifatika.” 

 

Yakomeje agaragaza ko atifuza gufasha abantu mu buryo bw’igihe gito gusa, ahubwo yifuza kubaha ubushobozi burambye.

 

Akomeza agira ati “Intego si uguha umuntu ifi ngo arye uyu munsi, ni ukumwigisha kuyifata kugira ngo azabashe kwihaza no gufasha abandi.”

206763.jpg

Ingabire asaba abayobozi n’inzego zitandekonl ko habaho ubukangurambaga  bukomeye mu baturage, cyane cyane mu cyaro, kugira ngo bafashe abangavu gusobanukirwa ubuzima bw'imyororokere n'uburenganzira bwabo bwemewe n'amategeko bwo kubona serivisi z'ubuzima bw'imyororokere, harimo no kuboneza urubyaro cyangwa ibindi bibafasha kwirinda inda zitateganyijwe.

206766.jpg
Anitha yashinze umuryango Anitha True Reflection of Humanity ufasha abangavu 100 babyaye imburagihe bo mu Murenge wa Kivumu,
206764.jpg
Ingabire yiyemeje gushyigikira abagore n'abakobwa bafashwa kwiteza imbere 

 

206537.jpg
Inkuru Bijyanye
Izindi