Intumwa yihariye ya Perezida Trump yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

Apr 9th, 2025 09:49 AMBy Vainqueur Mahoro
Share
Intumwa yihariye ya Perezida Trump yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

Umujyanama Mukuru wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu byerekeye Umugabane wa Afurika, Massad Boulos, ari kumwe n’itsinda rye basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi.

Massad Boulos  n’abari bamuherekeje basobanuriwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, uko yateguwe, impamvu, ukuri n’ingaruka zayo ndetse banasobanukirwa urugendo Abanyarwanda bakomeje rwo kwiyubaka no gukira ibikomere.

 

Uyu mujyanama Mukuru wa Trump ku bibazo bya Afurika, Massad Boulos, yatangaje ko mu biganiro yagiranye na Perezida Kagame byagarutse ku bibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba, avuga ko abakuru b’ibihugu byombi barajwe ishinga no gushakira amahoro Akarere.

 

Boulos yatangaje ko yahuye n’umukuru w’Igihugu nyuma yo kuganira na’abandi bayo bozi b’ibihugu byo mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba.

 

 

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye kuri Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Boulos yavuze ko we na Perezida Kagame baganiriye ku mikoranire ya bugufi mu rugendo rugamije amahoro n’umutekano n’ubufatanye hagati y’ibihugu, kandi ko ashingiye ku bindi biganiro yari yagiranye na Perezida Ruto wa Kenya, Tshisekedi wa RDC na Museveni wa Uganda, hari ubushake bwo kugira ngo amahoro aboneke.

GoFYA5RWYAAzmNW-scaled.jpeg
Massad Boulos  n’abari bamuherekeje basobanuriwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi
GoFYAn4XQAAk0KS-scaled.jpeg
Massad Boulos, ari kumwe n’itsinda rye basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi.
trump.jpeg

 

Inkuru Bijyanye
Izindi