Kwibuka31: Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bacanye urumuri rw’icyizere

Apr 7th, 2025 08:56 AMBy Vainqueur Mahoro
Share
Kwibuka31: Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bacanye urumuri rw’icyizere

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame batangije ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bacana urumuri rw’icyizere cyerekana ahazaza h’Abanyarwanda.

 

Uru rumuri rw’icyizere ruzamara iminsi 100, rwacanywe kuri uyu wa Mbere, tariki ya 7 Mata 2025 cyane ko Tariki ya 7 Mata ari ni Umunsi Mpuzamahanga Ngarukamwaka Isi yose yibukaho Jenoside yakorewe Abatutsi, yahitanye abasaga miliyoni mu mezi atatu gusa.

 

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bunamiye inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi, banashyira indabo ku mva ziruhukiyemo.

 

Ni igikorwa cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali aharuhukiye imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi irenga ibihumbi 250 yakuwe mu turere twa Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.

 

Mu bitabiriye iki gikorwa, harimo abayobozi muri Guverinoma no mu zindi nzego nkuru z’igihugu, abahagarariye imiryango y’abarokotse Jenoside, inshuti z’u Rwanda n’abandi.

 

Tariki ya 26 Mutarama 2018 ni bwo Loni yasabye ko tariki ya 7 Mata iba Umunsi Mpuzamahanga wo kuzirikana Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kwibuka 31 (1).jpg
Mbere yo gucana urumuri rw’icyizere ruzamara iminsi 100, Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame babanje gushyira indabo ku mva rusange ndetse banunamira imibiri y’inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi ishyinguye ku Gisozi
Kwibuka 31 (2).jpg

 

Kwibuka 31 (4).jpg
Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame batangije ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi
Kwibuka 31 (5).jpg
Urumuri rw’icyizere ruzamara iminsi 100
Kwibuka 31 (6).jpg

 

Inkuru Bijyanye
Izindi