Levixone n'umukunzi we Desire Luzinda batangaje amatariki y'ubukwe bwabo

Sam Lucas Lubyogo wamamaye nka Levixone na Desire Luzinda bemeje ko bazakora ubukwe tariki 15 Kanama 2025.
Uyu muhanzi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Levixone aherutse kwambika impeta y'urukundo Desire Luzinda nawe usanzwe ari umuhanzikazi muri Uganda.
Aba bahanzi bafashe iki cyemezo cyo kubana nyuma y'igihe kirekire bamaze bavugwa mu rukundo, kuva mu 2022.
Ni ubukwe bwatangajwe no mu rusengero cyane ko ku wa 27 Nyakanga 2025 ubwo bezerekanwaga mu materaniro ya ‘Phaneero Sunday Service’.
Levixone mu butumwa yasangije abamukurikira, yagize ati “Nari narabigize ibanga ry’umutima wanjye imyaka myinshi, nasenze nsaba kugira intego Imana impa urukundo rw’ubuzima bwanjye.”
Desire Luzinda we mu butumwa aherutse guha abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga, yagaragaje ko hari igihe cyageze akagira ngo urukundo si ikintu kimugenewe kugeza igihe yari ahuye n’umugabo we.
Desire Luzinda ni umwe mu bahanzikazi bo muri Uganda wamenyekanye mu muziki usanzwe, gusa ubu akaba yarihebeye uwo kuramya no guhimbaza Imana.
Uyu mugore usanzwe ufite umwana witwa Michelle Heather Kaddu wavutse mu 2004, yamenyekanye cyane mu 2014 ubwo hasohokaga amafoto ye yambaye ubusa buri buri, icyo gihe bikaba byaravuzwe ko ari umusore bahoze bakundana waba warayashyize hanze.


