Madamu Jeannette Kagame yitabiriye Inama Mpuzamahanga yabanjirije ibikorwa byo Kwibuka31

Madamu Jeannette Kagame yitabiriye Inama Mpuzamahanga “Kwibuka International Conference” yabanjirije ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, yagarutse ku ngamba zikwiye gushyirwaho mu kurwanya ko ibyabaye mu Rwanda byazongera kubaho no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.
Ni inama yabereye mu Rwanda, yitabirwa n’impuguke muri Politiki, abashakashatsi, abanditsi b’ibitabo n’abasesenguzi mu bya politiki baturutse hirya no hino ku Isi.
Iyo nama isanzwe iba mbere y’uko ibikorwa byo Kwibuka bitangira, kuri iyi nshuro yari ifite insanganyamatsiko igira iti “When never again fails: continuation of Genocide Ideology" mu Kinyarwanda bigasobanura ngo “Iyo ntibizongere ukundi idashyizwe mu bikorwa, bigira ingaruka ku kwiyongera kw’ingengabitekerezo ya Jenoside”.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, yaragagaje ko Abanyaburayi ari bo bagize uruhare mu gutanya Abanyarwanda bikaganisha kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati “Iyo Abanyaburayi bativanga mu miyoborere n’imibereho yo muri Afurika by’umwihariko mu Rwanda ntabwo tuba turi mu nama nk’iyi, kuri Jenoside yahitanye ubuzima bw’abantu barenga miliyoni bishwe kubera abo bari bo.”
Yavuze ko nyuma y’imyaka 30 hari impungenge ku bikomeje kugaragara mu Karere nko muri RDC biganisha kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kandi bikaba amahanga arebera.
Yagaragaje ko hari impungenge ku mubare w’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bakomeje kwiyongera mu bihugu bitandukanye byiganjemo ibyo mu Burayi nk’u Bubiligi n’u Bufaransa.
Yashimye ko u Bufaransa bwatangiye gutera intambwe ishimishije aho umwaka ushize, Umwanditsi w’Ibitabo Charles Onana, yahamijwe icyaha cyo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ashimangira ko ari intambwe nziza u Rwanda rwishimira.
Dr Bizimana yagaragaje ko bibabaje kubona muri iki gihe hari bimwe mu bikorwa bigamije kuburizamo kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi bikanashyigikirwa na za Guverinoma z’ibihugu.
Yifashishije ingero z’imijyi nka Bruges na Liège yo mu Bubiligi yafashe icyemezo cyo guhagarika ibikorwa rusange byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati “Ni kibazo kije mu gihe u Bubiligi buharabika u Rwanda burwitirira intambara yatangiriye mu Burasirazuba bwa Congo, bakavuga ko babikoze bashyira mu bikorwa amategeko mpuzamahanga. Nyamara Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ni ihame rikomeye ry’amategeko mpuzamahanga ryemejwe n’inzego mpuzamahanga zibifitiye ububasha.”
Yasabye kandi ko ingengabitekerezo ya Jenoside ikigaragara, abapfobya n’abahakana Jenoside bikwiye kurwanywa burundu.
Florida Kabasinga wabaye Umushinjacyaha mu Rukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda, IRMCT, yagaragaje ko abantu bakwiye kumva ko ingengabitekerezo ya Jenoside igira ingaruka zikomeye ku mibereho n’ubuzima bw’abaturage, ashimangira ko ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo bugira aho bugarukira.
Donald Kaberuka yashimangiye ko kuri ubu u Rwanda rwahisemo gushyira imbere inyungu z’igihugu kurusha ibindi byose.
Ku bijyanye n’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yagaragaje ko atangazwa no kubona igihugu cyo mu Burayi cyigaragaza nk’igifite ibisubizo ku bibazo byo mu Karere kurusha uko abagatuye baba babifite.
Yemeje ko ibyo birangira biganishije ku kunanirwa gukemura ikibazo no gutuma gikomera kurushaho.
Perezida w’Ishuri rya Afurika ry’Imiyoborere, African School of Governance, Prof. Kingsely Moghalu, yavuze ko inkunga z’amahanga zagize uruhare mu kuba ibihugu bya Afurika bitarateye imbere uko bikwiye.
Yashimangiye ko nta gihugu na kimwe ku Isi kigeze gitera imbere kubera ko cyazamuwe n’ikindi, avuga ko ahubwo inkunga zikunze kuba intwaro yifashishwa mu kugira ijambo ku bandi.










