“Nta muntu uzasuzugura Perezida wacu duhari”- Minisitiri Dr. Utumatwishima

Apr 25th, 2025 15:46 PMBy Vainqueur Mahoro
Share
“Nta muntu uzasuzugura Perezida wacu duhari”- Minisitiri Dr. Utumatwishima

Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yagaragaje ko nta muntu ukwiriye gusuzugura Perezida Paul Kagame n’Inkotanyi muri rusange kandi urubyiruko ruhari.

 

Minisitiri Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, agaragaza ko urubyiruko rukwiye kurwana urwo rugamba rudakwiye guha urwaho uwo ari we wese ushaka gusuzugura Umukuru w’Igihugu.

 

 

Minisitiri Dr. Utumatwishima yabivuzeho ubwo yari mu Ihuriro ry’Urubyiruko, Igihango cy’Urungano cyahujwe no kwibuka urubyiruko rwishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi cyabaye kuri uyu wa 25 Mata 2025.

 

Agaruka kuri ibi yifashishije amateka y’u Rwanda yerekana ko Abakoloni cyane cyane Ababiligi iyo babaga bagiye kugirira nabi u Rwanda babanzaga gusuzugura umuyobozi warwo no kumwambura agaciro.

 

Ati “Amateka atwereka ko babanje gusuzugura Umwami Musinga ndetse bakagera aho bamuca, akagwa ishyanga. Hagiyeho umuhungu we na we, babonye atangiye gutekerereza neza Abanyarwanda, ndetse yanagerageje kubitwararikaho cyane ariko birangira na we bamwishe kugera ubwo bafashe u Rwanda baruha abo bita beza kuri bo, Abahutu bayobowe na bo ba Kayibanda n’abandi.”

 

Yakomeje ashimangira ko kubera iyo mpamvu, urubyiruko rw’u Rwanda rudakwiye kwemerera guha urwaho uwo ari we wese ushaka gusuzugura Umukuru w’Igihugu.

 

Ati “Igihango rero twebwe dufitanye nk’urubyiruko, yaba abari aha n’abadukurikiye ni uko nta muntu uzasuzugura ubuyobozi bwacu, uzasuzugura Perezida wacu, uzasuzugura Inkotanyi duhari.”

 

Yasabye urubyiruko gukomeza kwiyungura ubumenyi ku mateka y’u Rwanda ndetse no kugira uruhare mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

521a3079-08af3.jpg

 

Inkuru Bijyanye
Izindi