Perezida Kagame yakiriye intumwa ya Loni mu Karere k’ibiyaga bigari

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yakiriye Intumwa yihariye ya Loni mu Karere k’ibiyaga bigari, Huang Xia, bagirana ibiganiro byibanze ku mutekano wo mu Karere no gushyigikira inzira ziri kwifashishwa n’Akarere mu gukemura ikibazo cy’umutekano muke.
Nkuko ibiro by’Umukuru w’Igihugu (Village Urugwiro), byabitangaje abo bayobozi bombi baganiriye kuri uyu wa 6 Mata 2025.
Bagiranye ibiganiro bishingiye ku gushyigikira gahunda y’ibiganiro bikomeje mu gushakira igisubizo ibibazo byo mu Karere hashingiwe ku mpamvu muzi, mu gushaka kugera ku mahoro arambye.
Ikibazo cy’intambara ihanganishije M23 n’Ingabo za Leta ya RDC (FARDC) gikomeje gufata indi ntera haba mu bihugu byo mu biyaga bigari n’ahandi.
Kugeza ubu uyu mutwe wigaruriye Umujyi wa Goma na Bukavu.
Mu gushaka umuti ku mutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC, Abakuru b’ibihugu bya EAC na SADC bafashe umwanzuro wo guhuriza hamwe ibiganiro bya Luanda na Nairobi, ubwo bahuriraga mu nama idasanzwe yabereye i Dar es Salaam muri Tanzania tariki ya 8 Gashyantare, bikitwa “Luanda-Nairobi”.
Loni yakunze kugaragaza ko ishyigikiye gahunda y’ibiganiro bigamije mu gushakira igisubizo ibibazo byo mu Karere.
Abahagarariye ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’abo mu ihuriro AFC/M23 rigizwe n’umutwe wa politiki n’igisirikare, bashobora gutangira ibiganiro by’amahoro tariki ya 9 Mata 2025.
Umunyamuryango wa AFC/M23 yatangaje ko mu gihe ibi biganiro bizaba byatangiye, ihuriro ryabo rizageza ku bahagarariye Leta ya RDC ibyifuzo byaryo.
Abahagarariye AFC/M23 barimo umuyobozi wungirije wayo, Bertrand Bisimwa, na Colonel Nzenze Imani John ushinzwe ubutasi n’ibikorwa bya gisirikare, baherutse kujya muri Qatar.
Icyo gihe, Leta ya Qatar yaganirije abahagarariye AFC/M23, bayisobanurira impamvu yatumye bafata intwaro n’icyo bifuza kuri Leta ya RDC.
Intumwa z’u Rwanda n’iza RDC na zo zahuriye muri Qatar, ziganira ku makimbirane ari hagati y’impande zombi kuva mu 2022, ashingiye ahanini ku rugamba rwa AFC/M23.

