Perezida Kagame yasabye Abanyarwanda n’Abanyafurika guharanira kubaho byaba ngomba bakabirwanira aho kwemera gupfa nk’isazi

Mu ijambo yavugiye ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi mu karere ka Gasabo Perezida Kagame yavuze ko Abanyarwanda n’abandi Banyafurika bakwiye guhitamo kurwanira uburenganzira bwo kubaho uko bashaka, cyangwa se bagapfa barenganywa n’ababahitiramo uko babaho.
Ni ingingo yagarutseho kuri uyu wa Mbere tariki 7 Mata 2025 ubwo hatangizwaga iminsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ni umuhango wabimburiwe no gushyira indabo ku mva ziruhukiyemo abarenga ibihumbi 250 ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali. Wayobowe na Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame banacanye urumuri rw’icyizere.
Perezida Kagame avuga ko Abanyarwanda bakwiye kutemera ko hari uwo ari we wese uzabasaba gutega ijosi ngo bicwe hanyuma ngo babyemere nk’uko byagenze muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu myaka 31 ishize.
Yababwiye ko amateka asharira yatambutse yatumye Abanyarwanda bayavanamo imbaraga zikomeye zituma batagomba kwemera ko hari ubagira agafu k’imvugwarimwe.
Perezida Kagame yifashishije inkuru y’inshuti ye, yigeze kumubaza uko ahuza amateka y’ibihe by’umwijima u Rwanda rwanyuzemo n’iby'ubusharire rurimo muri iki gihe, agaragaza ko Abanyarwanda kuva na kera bari biteguye kuzanyura mu bishoboka byose.
Ati “Ariko reka mvuge ntya; hari umuntu umwe w’inshuti yanjye wigeze kumbaza ati ariko wowe nk’umuntu, ubaho ute, ugahuza umwijima w’ahahise ndetse n’ubusharire unyuramo ubu? Ati ni gute ubIhuza? Uko nabyumvaga, ntabwo ari njye yabazaga gusa, yabazaga u Rwanda, avuga ngo u Rwanda mubaho gute? Icyo namusubije ni uko kuva ku ntangiriro twari tuzi ko ibyo bibiri bivukana kandi tugomba guhangana na byo uko biri.”
Kagame avuga ko kuba abantu bafite icyizere cyo kuzabaho ejo bitatewe n’uko ababishe babiretse, ahubwo byatewe n’uko ejo hazaza hari abantu, byanze bikunze, bazahaguruka bakarwanira kubaho kwabo.
Yemera ko hari abahoze bifuza ko u Rwanda ruzima, kandi abo bakiri ho.
Kubera iyo mpamvu, avuga ko abantu bagomba guhaguruka bagaharanira kubaho kandi bakabikora batayobewe ko bazahasiga ubuzima.
Umukuru w’igihugu yavuze kandi ko ikitarishe Abanyarwanda mu myaka 31 ishize cyabakomeje kandi cyabateguriye guhangana n’ibiri imbere uko byaba bisa kose.
Ati “Muduha ubusa, mukaza mukadukubitira ibintu byose. Iyo ni Isi iri hagati y’amateka y’umwijima w’ahahise ndetse n’ubusharire. Ariko ikitaratwishe ngo kiturangize mu myaka 31 ishize, cyaradukomeje, cyaraduteguye ku bintu bizaza igihe icyo ari cyo cyose, aba bantu bashaka kandi bifuza. Ndashaka kubizeza ko tutazapfa tutari kurwana.”
Perezida Kagame yabwiye Abanyafurika n’abandi muri rusange ko nta muntu ukwiye kugena uko babaho, bityo asanga iyo umuntu ahisemo guhaguruka akarwanira uburenganzira bwe akwiye kubaho ubuzima akwiriye.
Ati “Ntabwo nasaba umuntu kugira ngo mbeho, nta muntu nasabiriza. Tuzarwana nintsindwa, ntsindwe ariko hari amahirwe, hari amahirwe y’uko iyo uhagurutse ukirwanaho, uzabaho kandi twabayeho ubuzima umuntu uwo ari we wese akwiriye.”
Perezida Kagame yavuze ko bitumvikana uburyo abaturage b’Abanye-Congo bameneshwa, bagahunga igihugu cyabo cya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, ariko amahanga akabirebera nk’aho ari ikibazo cy’u Rwanda.
Umukuru w’Igihugu yavuze ko biteye isoni kuba abo baturage bahungiye mu Rwanda, bagera igihe bamwe muri bo bagahabwa ubuhungiro n’ibihugu byo mu Burengerazuba kandi bikabakira nk’Abanye-Congo, ariko ikibazo kikanga kikitirirwa icy’u Rwanda.
Ati “Imvugo z’urwango, kwica abaturage bazira abo bari bo, kubakura mu ngo zabo, aha dufite ibihumbi by’abaturage baba mu nkambi, bameneshejwe mu byabo muri Congo […] Mbere na mbere babakira babizi ko ari impunzi z’Abanye-Congo, ntabwo babafata nk’Abanyarwanda. Ibisigaye bikaba ikibazo cyanjye.”
Perezida Paul Kagame yagaragaje ko hari igihugu cyigeze gukanga Dr. Bizimana Jean Damascène, umaze igihe ashyira hanze ubushakashatsi ku ruhare rw’amahanga muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’ivangura ryaranze u Rwanda mu myaka yashize, kimubwira ko atazongera guhabwa Visa n’ibindi byinshi.
Yakomeje avuga ko biteye isoni kumva abantu bo muri Ambasade bashobora kwibwira ko bari hejuru ya Minisitiri.
Ati “Ntabwo ibyo yavugaga byari bihabanye n’ukuri cyangwa ibimenyetso dufite, ngo bamubwire ngo kubera iki watangaje ibinyoma, oya baravugaga ngo byaba ari ibinyoma cyangwa ari ukuri kuki wabivuze? Iyi ni yo si tubamo, ariko tugomba guhangana nayo kandi tuzabikora, ntabwo ari ibintu byo gushidikanyaho.”
Perezida Kagame kandi avuga ko hari abandi bigeze kumusaba kudakomeza kubwiza ukuri abakomeye ku isi kuko bashoboraga kuzamuhitana.
Umukuru w’igihugu avuga ko ikimuhangayikishije ari ukubona habaho Abanyarwanda cyangwa Abanyafurika bumva ko hari uzaza akabogeraho uburimiro.
Asanga ibyo ari agasuzuguro abantu badakwiye na rimwe kwemera.
Yongeye kuvuga ko ‘hari abayobozi b’ibicucu’ bakoreshwa nk’ibipupe bagasahura imitungo y’ibihugu byabo, abaturage bagasonza, amafaranga akigira mu mahanga.
Ikibabaje ngo ni uko abantu nk’abo bakirwa mu Mirwa mikuru yo mu Burengerazuba bw’isi bagashimirwa nk’aho imibereho y’ababituye ari myiza.




