RIB Yakebuye Abahanzi n'Urubyiruko Bihunza Ibikorwa Byo Kwibuka Bakigira Hanze y’u Rwanda

Apr 6th, 2026 15:24 PMBy Vainqueur Mahoro
Share
RIB Yakebuye Abahanzi n'Urubyiruko Bihunza Ibikorwa Byo Kwibuka Bakigira Hanze y’u Rwanda

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yakebuye abahanzi bacunga ibihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bigeze bakajya gukorera ubuhanzi bagahitamo gufata iya mbere bakigira hanze y’u Rwanda gukomeza ibikorwa by’imyidagaduro.

Ibi Dr. Murangira yabigarutseho mu kiganiro ‘Waramutse Rwanda’ gitambuka kuri Televiziyo y’u Rwanda ubwo yakomozaga ku bihe Igihugu kiri kwinjiramo byo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi.

 

Muri iki kiganiro Dr. Murangira yakomoje ku bahanzi, abibutsa ko ibyo bikorwa ari iby’ububwa n’ubugwari.

 

Ati “Umwaka ushize hari abahanzi twabonye bahitagamo kuva mu gihugu bakajya ahandi kuhakorera ubuhanzi ni igikorwa cy’ububwa, cy’ubugwari. Ntabwo wajya uza gusarura amatunda iki gihugu cyageze mu gihe cy’amahoro mu gihe cy’urugamba ngo wowe uhunge.”

 

Dr. Murangira yibukije abahanzi ko bakwiye kujya baguma mu gihugu bakifatanya n’Abanyarwanda mu bihe byo kwibuka, bagafasha mu guhangana n’ibikorwa bishaka gusenya ubumwe bw’Abanyarwanda.

 

Yakomeje agira ati “Guma hano nawe ukoreshe bwa buhangange bwawe sosiyete nyarwanda yaguhaye duhangane n’iki kintu gishaka gusenya ubumwe bw’Abanyarwanda, gishaka kudusubiza inyuma.”

 

Abandi yikijeho ni urubyiruko rwifata mu bihe byo Kwibuka rugakoresha imbuga nkoranyambaga mu buryo bwo kwishimisha, ahamya ko bidakwiye.

 

Ati “Kwibuka ni ibya buri wese si iby’igice kimwe, umwaka ushize twabonye abateshutse bakora ibiganiro kuri TikTok ubona ko ari ibyo kwishimisha.”

 

Ku rundi ruhande, Dr. Murangira yibukije urubyiruko ko imbuga nkoranyambaga zitabereyeho gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside, ahamya ko abazihisha inyuma bakabikora, ukuboko k’ubutabera kubategereje.

 

Ati “Imbga nkoranyambaga ntabwo zabereyeho gukoreshwa ngo hakwirakwizwe ingengabitekerezo ya Jenoside, gupfobya guhakana ndetse n’imvugo z’urwango. Uko wakumva kose ngo uri kure ya hehe, ntabwo uzaba kure y’ukuboko k’ubutabera kuzakugeraho byanze bikunze.”

 

Dr. Murangira yanakebuye urubyiruko rujya rugwa mu mutego wo gusangiza ababakurikira amashusho, amafoto cyangwa ibindi birimo ubutumwa bwo gupfobya, guhakana cyangwa gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside.

 

Aha naho yagize ati “Imbuga nkoranyambaga ntabwo zabereyeho gukoreshwa ngo hakwirakwizwe ingengabitekerezo ya Jenoside, gupfobya guhakana ndetse n’imvugo z’urwango. Uko wakumva kose ngo uri kure ya hehe, ntabwo uzaba kure y’ukuboko k’ubutabera kuzakugeraho byanze bikunze.”

 

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr. Murangira B. Thierry yavuze ko ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’ibifitanye isano na yo byiyongereye mu 2025 bigera kuri 483 bivuye kuri 454 mu 2024.

 

Murangira yavuze ko umubare munini w’ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibifitanye isano na yo bigaragara mu minsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi kubera ko byavuye ku 191 mu 2024 bigera kuri 207 mu 2025.

 

Yagaragaje ko impamvu iyo mibare yakomeje kwiyongera ari abantu bafunguwe basoje igihano bijyanye n’ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi batanga amakuru yahishwe n’abantu noneho ababigizemo uruhare bakabiryozwa.

 

54436535472_c2ed35f9f0_k.jpg
Inkuru Bijyanye
Izindi
 Kwibuka32: Filimi “Beyond the Genocide” ikomeje kwandika amateka aho yifashishwa muri Kaminuza zo mu Rwanda no muri Brazil
Kwibuka32: Filimi “Beyond the Genocide” ikomeje kwandika amateka aho yifashishwa muri Kaminuza zo mu Rwanda no muri Brazil

Mu gihe u Rwanda n’Isi muri rusange bikomeje ibihe byo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, filimi mbarankuru yitwa Beyond The Genocide yayobowe na Zion Sulaiman Mukasa Matovu, ikomeje kwandika amateka mashya mu rugendo rwa sinema y’u Rwanda ndetse no hirya no hino ku Isi aho irikwifashishwa mu Kwigisha amateka no mu biganiro byimbitse mu banyeshuri, cyane cyane muri za kaminuza zitandukanye kuva mu Rwanda kugera muri Brazil n’ibindi bihugu.

Reba inkuru
Eric Semuhungu yatawe muri yombi
Eric Semuhungu yatawe muri yombi

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr. Murangira B. Thierry yatangaje ko Semuhungu Eric yatawe muri yombi ku wa 9 Mata 2026.

Reba inkuru
#Kwibuka32: Minisitiri Amb Nduhungirehe na Utumatwishima bifatanyije n'urubyiruko 12,000 rwitabiriye igikorwa cya “Our Past26”
#Kwibuka32: Minisitiri Amb Nduhungirehe na Utumatwishima bifatanyije n'urubyiruko 12,000 rwitabiriye igikorwa cya “Our Past26”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe na Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr Utumatwishima Abdallah, bifatanyije n'urubyiruko rurenga ibihumbi 12 rwitabiriye igikorwa “Our Past26”, kigamije kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Reba inkuru
RIB Yakebuye Abahanzi n'Urubyiruko Bihunza Ibikorwa Byo Kwibuka Bakigira Hanze y’u Rwanda
RIB Yakebuye Abahanzi n'Urubyiruko Bihunza Ibikorwa Byo Kwibuka Bakigira Hanze y’u Rwanda

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yakebuye abahanzi bacunga ibihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bigeze bakajya gukorera ubuhanzi bagahitamo gufata iya mbere bakigira hanze y’u Rwanda gukomeza ibikorwa by’imyidagaduro.

Reba inkuru