The Ben yongeye gushima Tom Close wamwinjije mu muziki none akaba ari kwandika amateka

Aug 6th, 2025 15:56 PMBy Vainqueur Mahoro
Share
The Ben yongeye gushima Tom Close wamwinjije mu muziki none akaba ari kwandika amateka

Mugisha Benjamin [The Ben], umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye mu muziki nyarwanda no hanze y’igihugu, yongeye gusangiza abakunzi be ibice bitamenyerewe by’urugendo rwe, by’umwihariko ishimwe agendana kubera Muyombo Thomas [Tom Close].

Mu butumwa burebure yashyize kuri konti ye ya Instagram kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Kanama 2025, The Ben yavuze uko inzozi ze zagiye zihinduka kuva akiri umwana, uko yinjiye muri muzika atabiteguye, ndetse n’icyerekezo gishya atangiye gutekerezaho.

 

Yagize ati: “Nkiri muto, inzozi zanjye zahoraga zihinduka. Mfite imyaka 7 nakundaga cyane umupira w’amaguru, nahoraga nifata nk’uzaba umukinnyi ukomeye. Mfite imyaka 12, nari ndangamiye umurimo wo kuramya, nkaba umuyobozi w’indirimbo mu rusengero rwa mama. Ariko uko nakuraga, ibintu byarahindutse.”

 

The Ben yongeyeho ko umuziki akora awukora agamije gushyigikira urukundo n’ubuzima busanzwe mu bakunzi b’ibihangano bye.

 

Ati: “Indirimbo zanjye zubaka urukundo, ziteza imbere imyitwarire myiza. Ndahamya ntashidikanya ko mu maso y’Imana ntacyo nkora kibi.”

 

Icyakora uyu muhanzi yateguje abakunzi be ko hari icyo Imana izamukoresha gikomeye kurushaho nubwo atakizi.

 

Ati: “Nta bwo nzi neza icyo ntegerejweho gikurikira, ariko numva hari intego irenze impano yanjye yo kuririmba. Hari ubutumwa burenzeho, kandi niteguye kubwumva no kubusubiza.”

 

The Ben yakomeje avuga ko ubwo yari mu mashuri yisumbuye, yahisemo kwiga amasomo ya ‘Biochemistry’ agendeye ku buhamya n’uruhare rwa Tom Close, inshuti ye ikomeye yamushishikarije ubuvuzi. Gusa ngo Tom Close wamwinjije mu rukundo rwa siyansi ni na we wamuhaye inzira igana ku muziki.

 

 

The Ben avuze ibi mu gihe yitegura gutaramira muri Suwede, mu Bwongereza, hamwe no mu Bufaransa mu mujyi wa Lyon.

32007279206_587565dc29_k-2.jpg

 

Inkuru Bijyanye
Izindi