Umugaba Mukuru w’Ingabo za Ethiopia ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi 4

Apr 14th, 2025 15:08 PMBy Vainqueur Mahoro
Share
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Ethiopia ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi 4

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Ethiopia Field Marshal Birhanu Jula, ari mu ruzinduko rw’iminsi ine mu Rwanda , yatangiye ku Cyumweru tariki ya 13 rukazageza ku ya 16 Mata 2025.

 

Urwo ruzinduko rwe ruje rukurikira urwo Gen Mubarakh Muganga aheruka kuhirira muri Ethiopia ku wa 13 Werurwe 2025, ahasinyiwe amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare

 

Kuri uyu wa Mbere, Field Marshal Birhanu Jula yakiriwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen Mubarakh Muganga, ku cyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda ku Kimihurura mu Karere ka Gasabo.

 

Nyuma y’aho, Field Marshal Birhanu Jula n’itsinda ryaje rimuherekeje banasuye Minisitiri w’Ingabo Juvenal Marizamunda.

 

Uru ruzinduko rufatwa nk’amahirwe y’ingenzi mu kurushaho kwimakaza ubutwererane bumaze igihekirekire, aho ibiganiro bikomeza hagati y’abayobozi b’ingabo z’ibihugu byombi ku bijyanye n’inzego zinyuranye z’ubufatanye mu gisirikare n’izindi nzego zijyanye.

 

Urwo ruzinduko nanone kandi rushimangira ukwiyemeza kw’ibihugu byombi mu kurushaho kwimakaza ubufatanye bw’ingenzi no kurushaho guteza imbere amahoro n’umutekano byo mu Karere.

 

 

Umubano w’u Rwanda na Ethiopia mu bya gisirikare umaze imyaka irenga 20 aho byifatanya mu guhugura abasirikare, ubwo bufatanye bukaba bwaragukiye no muri Polisi z’ibihugu byombi.

 

U Rwanda na Ethiopia bisanzwe bifitanye umubano mwiza, byanashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu nzego eshanu zirimo politiki n’ubujyanama, ubucuruzi, siporo, kugabanya no gucunga ibiza, ndetse no guteza imbere ishoramari.

 

Ibi bihugu byombi kandi byanasinyanye amasezerano y’ubufatanye kuri serivisi z’ingendo zo mu kirere, bituma sosiyete z’ubwikorezi bwo mu kirere za RwandAir na Ethiopian Airlines bikorana nta nkomyi.

Etiopia na Rwanda (3).jpeg
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Ethiopia Field Marshal Birhanu Jula, ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ine
Etiopia na Rwanda (4).jpeg
Field Marshal Birhanu Jula yakiriwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen Mubarakh Muganga, ku cyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda ku Kimihurura
Etiopia na Rwanda (1).jpeg
Field Marshal Birhanu Jula n’itsinda ryaje rimuherekeje banasuye Minisitiri w’Ingabo Juvenal Marizamunda
Etiopia na Rwanda (2).jpeg

 

 

Inkuru Bijyanye
Izindi