Umunyepolitike utaripfanaga, inshuti ya ruhago n’abahanzi! Inkuru Alain Mukuralinda asize i musozi

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 04 Mata 2025, Ibiro by'Ubuvugizi bwa Guverinoma byatanagje ko Alain Mukuralinda wari Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y'u Rwanda yitabye Imana, azize guhagarara k'umutima.
Ibi biro byatangaje ko yaguye mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal aho yari arwariye. Amakuru y’urupfu rwa Alain Mukuralinda yatunguranye cyane mu matwi ya benshi bazi ibigwi bye, kuko amakuru ahari avuga ko nta gihe kinini yari amaze arwaye.
Ibi ni bimwe mu bihe byamuranze. Ku wa 14 Ukuboza 2021, nibwo itangazo ry’Inama y’Abaminisitiri ryagiye hanze ryagaragaje ko mu bahawe inshingano nshya muri Guverinoma y’u Rwanda, harimo na Alain Mukuralinda wari wagizwe Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y'u Rwanda.
Uyu mugabo wari usanzwe ari n’umuhanzi, yaherukaga mu nzego z’ubuyobozi bw’igihugu mu 2015 nyuma y’uko yari yasabye gusezera akazi yari afite ko kuba Umushinjacyaha.
Ni we wavugiraga Ubushinjacyaha muri icyo gihe ndetse yanaburanaga imanza nyinshi zikomeye mu gihugu. Yibukirwa cyane ku rubanza rwa Ingabire Victoire kuko ari we wamushinjaga.
Ubwo yasezeraga mu 2015 yahise asanga umuryango we i Burayi, kuko hari hashize iminsi mike umugore we abonye imirimo mu Buholandi muri Heineken.
Nyuma nabwo yarimutse ajya kuba muri Côte d’Ivoire aho umugore we yari yabonye imirimo nk’ushinzwe iyamamazabikorwa mu ishami rya Heineken i Abidjan.
Mbere gato y’uko agirwa Umuvugizi wungirije wa guverinoma, umugore we yongeye kubona imirimo mu Rwanda muri Bralirwa, bituma umuryango wabo ugaruka mu gihugu.
Mbere y’uko yongera guhabwa izo nshingano muri guverinoma, Alain Mukuralinda yari umuhanzi akaba n’umwe mu bareberera inyungu z’abahanzi (Manager). Yitabye Imana afite imyaka 55, kuko yavutse mu 1970.
Yize amashuri y’incuke mu Rugunga, akurikizaho amashuri Umunani abanza nyuma y’uko hari habayeho impinduramatwara(Réforme), aza kujya kwiga amashuri yisumbuye i Rwamagana mu Icungamutungo imyaka Itandatu, muri Kamena mu 1990 asoza ayisumbuye abona buruse yo kujya kwiga muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda i Butare.
Icyakora kuko mu Rwanda hari amacakubiri ntiyahise atangira ishuri kuko muri icyo gihe habayeho umwaka w’imfabusa mu ngengabihe y’amashuri. Muri icyo gihe yamaze atagereje ibyo gukomeza amasomo ye, nibwo yatangiye iby’umuziki.
Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today mu 2021 akimara kugirwa umuvuguzi wungirije wa guverinoma, yagarutse gato ku buzima bwe bw’ahahise akomoza ku kuba mu 1991 harashize iminsi atagereje ibyo gukomeza amasomo ye, bikaza kurangira agiye kwiga mu Bubiligi mu kwa Cyenda muri uwo mwaka.
Yari agiye kwiga mu bya Science Politique et Sociale ariko baza kuvangamo abandi biga Sciences Economiques biza gutuma asaba guhindurirwa ibyo yari yahisemo, kuko bigaga imibare kandi we ayanga.
Icyo gihe yavuze ko yangaga imibare ku buryo no kuyitsinda mu ishuri byanamugoraga cyane.
Muri icyo kiganiro, Alain Mukuralinda yavuze ko yatunguwe no kumva yagizwe umuvugizi wungirije wa Guverinoma, ndetse ko umuntu wa mbere wabimubwiye ngo yari umunyamakuru barimo baganira.
Icyo gihe yanavuze ko nubwo yari yahawe izo nshingano, yari agifite imishinga myinshi irimo gukomeza gufasha abahanzi batandukanye, aho yateganyaga ko muri 2022 abonye icyorezo Covid-19 gitanze agahenge, yari gutegura igitaramo gihurizamo ingeri zose z’abantu cyane cyane abo ku rwego rwo hasi badakunze kwitabira ibitaramo.
Abo barimo nk’abakozi bo mu rugo badahabwa uruhushya kuko ibitaramo bisanzwe bikunze kuba mu masaha akuze ku buryo nk’abakozi bo mu rugo baba bari kwita ku kazi ko mu rugo.
Binyuze muri label ye ‘Boss Papa’, Alain Mukuralinda yarebereye inyungu z’abahanzi barimo François Nsengiyumva amufasha gushyira hanze indirimbo zirimo ‘Mariya Jeanne’ yamenyekanye nk’Igisupusupu’, imaze hanze imyaka itandatu ikaba imaze kurebwa n’abasaga miliyoni 4,1 ku Rubuga rwa You Tube.
Mbere ya François Nsengiyumva, Alain Mukuralinda yarebereye inyungu z’abarimo Umuhanzikazi Clarisse Karasira umaze kubaka izina mu muziki Nyarwanda.
Uyu muhanzikazi yifashishije imbuga nkoranyambaga agaragaza akababaro yatewe n’urupfu rwa Mukuralinda, akomoza ku kuba barahuye muri 2018 ubwo Karasira yatangiraga ibyo gukora umuziki, uyu mugabo akamubonamo impano kandi akamufasha kuyikuza dore ko yanamugize icyamamare.
Karasira yagaragaje ko atafataga Mukuralinda nk’uwabaye umujyanama we mu muziki gusa, ahubwo ko yari inshuti ye nyakuri, ndetse ko yari nk’umubyeyi kuri we kuko angana se.
Si we gusa kuko abandi bamaze igihe mu rudanga rw’imyadagaduro barimo n’abanyamakuru, bagaragaje ko babuze intwali yabo yashyize itafari rikomeye ku muziki Nyarwanda.
Na bamwe mu bo mu nzego za leta bagaragaje agahinda batewe n’urupfu rwe. Umwe muri bo, ni Umuvugizi wa Guverinoma y'u Rwanda, Yolande Makolo, bakoranaga bya hafi cyane.
Ibyo twavuze haruguru si byo Alain Mukuralinda yakoze gusa, kuko yari n’umuhanzi ufite indirimbo zakoze ku mitima ya benshi nubwo bamwe batabaga bazi nyirazo. Mu kazi k’ubushinjacyaha, yaburanye imanza zikomeye zirimo iz’abakoze ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ni umwe mu bari bagize itsinda ry’abashinjacyaha bashinjaga Ingabire Victoire mu rukiko rukuru rwa Kigali akaba kandi yari mu itsinda ry’abashinjacyaha bashinja Dr. Leon Mugesera.
Mukuralinda kandi yasohoye n’igitabo yise "Qui manipule qui?" kigaruka ku migendekere y’urubanza rwa Ingabire, aho yagiye agaragaza ibimenyetso bifatika bishimangira uburyo Ingabire Victoire yigaragazaga nk’uharanira demokarasi n’uburenganzira bwa muntu, nyamara mu ibanga atera inkunga imitwe yitwaje intwaro.
Alain Mukuralinda kandi yabaye umuvugizi w’Ubushinjacyaha. Yari umukunzi w’umupira w’amaguru cyane, ndetse yari afite ikipe y’abato.







