Urubyiruko rw’u Rwanda ku Isonga mu Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

May 3rd, 2025 09:22 AMBy Daniel Ndugu Alpha
Share
Urubyiruko rw’u Rwanda ku Isonga mu Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Mu gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, urubyiruko rw’u Rwanda rukomeje kugaragaza uruhare rukomeye mu bikorwa byo kwibuka, kwigira ku mateka y’igihugu no gutanga icyizere cy’ejo hazaza.

Hashingiwe ku butumwa butangwa na bamwe mu urubyiruko hifashishijwe imbuga nkoranyambaga ndetse no mu biganiro bitandukanye, bigaragara ko urubyiruko rw’ u Rwanda rwumva neza uruhare rwarwo mu bikorwa byo kwibuka ndetse no mu guhangana n’ abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

 

Mu kiganiro Isibo TV yagiranye na bamwe mu rubyiruko haganirwa ku bikorwa by’ abakiri bato mu bihe nk’ ibi byo kwibuka, hagarutswe ku birimo urugendo rwo kwibuka rwateguwe ku munsi wo gutangiza icyumweru cy’ icyunamo ku nshuro ya 31 hibukwa Jenoside yakorewe Abatutsi 1994. 

 

Uwari uhagarariye umuryango w’ urubyiruko uharanira kwamamaza amahoro n’ urukundo, Peace and Love Proclaimers (PLP), Mugabe Innocent Charles, yavuze ko urubyiruko rwigira ku buyobozi mu gufata inshingano, ari ikintu cyiza kuri rwo.

 

Yagize ati “Kubona urubyiruko rurenga 3.000 rwitabira urugendo rwo kwibuka ndetse n’ umugoroba wo kwibuka, rwateguye ubutumwa butandukanye bwanditse, bugenewe abantu batandukanye muri ibi bihe, ni ikintu cyiza kandi kigaragaza uruhare rwacu mu ibi bikorwa. Umubare munini wabitabiriye ibi bikorwa byombi ni urubyiruko kandi bagifite imyaka iri munsi ya 30.” 

 

Uretse abari muri uyu muryango kandi, bamwe mu bakiri bato hirya no hino mu gihugu, baragaragaza uruhare rwabo mu bikorwa byo kwibuka nk’ uko babikanguriwe ndetse bakanabigaragaza cyane cyane mu butumwa bandika ku mbuga nkoranyambaga. 

 

Musinga Joe ni umwe mu bahanziakaba n’ urubyiruko, yavuze ko n’ ubwo hari bamwe batabashije kwitabira urugendo rwo kwibuka cyangwa umugoroba wo kwibuka, ariko ko na bo bitabira mu bundi buryo bwiganjemo gutanga ubutumwa bw’ ihumure, n’ uburwanya abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hifashishijwe imbuga nkoranyambaga.

 

Ati “Biragaragara ko urubyiruko rufite imbaraga muri ibi bikorwa byo kwibuka, kuko n’ ubwo bamwe na bamwe batabasha kuza mu bikorwa biba byateguwe, bagaragara kenshi basangizanya ubutumwa cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga.”

 

Mu kiganiro yagiranye na Isango Star ku wa 08 Mata 2025  ,Perezida wa IBUKA mu Karere ka Nyarugenge, Safari Hamudu, ashimangira ko urubyiruko rusigaye rugaragara cyane mu bikorwa byo Kwibuka, ndetse ko hari impinduka nziza. 

Yagize ati “Mu myaka yo hambere byasabaga kurusunika, ariko uko rugenda rukura, rugenda rwumva agaciro ko Kwibuka, kubera ko rubana n’abarokotse Jenoside babasobanurira ibyo banyuzemo. Uko urubyiruko rumenya amateka niko rubona ko igihugu ari icy’ejo hazaza cyabo, bakumva ko ari inshingano zabo kubaka u Rwanda rwejo.”

 

Yongeraho ko hakenewe ubukangurambaga burushijeho mu kwigisha urubyiruko gusura inzibutso, gusobanukirwa amateka no gusigasira ibyagezweho, kugira ngo babone aho bashingira ejo hazaza heza.

 

Urubyiruko rwinshi rwagaragaye mu bikorwa byo kwibuka, haba mu rugendo rwo kwibuka, mu gufasha gutegura ibiganiro, gusobanura amateka ku nzibutso, ndetse no mu kuririmba indirimbo zihumuriza ababuze ababo n’izigisha amateka. 

 

Muri iyi minsi kandi abahanzi Nyarwanda cyane cyane urubyiruko, bashyize hanze indirimbo zifasha abantu kwibuka no gukomeza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. 

Zimwe muri zo harimo ‘Twamaganye Abapfobya Genocide’ ya Yampano, ‘Bihoye Iki’ ya Jean Marie Jabo,‘Talk to Me’ ya Mikamis na KidfromKigali, ‘Hora Rwanda’ ya MisigaroJean de Lapaix; ‘Mwirira’ ya Samora Michael, n’ izindi.

Inkuru Bijyanye
Izindi