Urubyiruko rwa FPR muri AUCA rwasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

Urubyiruko rubarizwa mu muryango wa FPR INKOTANYI muri Kaminuza ya Adventist University of Central Africa (AUCA) rwasuye u Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, mu rwego rwo guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no gukomeza kwigira ku mateka y’igihugu.
Uru rugendo rwari rugamije kwigira ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, gusobanukirwa n’uruhare rw’urubyiruko mu kubaka ubumwe n’ubwiyunge, ndetse no guha icyubahiro inzirakarengane zishyinguwe ku Rwibutso rwa Kigali.
Nyuma yo gusobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, uru rubyiruko rwasuye ahashyinguye imibiri y’abazize Jenoside, banashyira indabo ku mva rusange.
Nyuma y’uru ruzinduko, habayeho ikiganiro cy’ubusesenguzi cyayobowe na Irakoze Pacifique umwe mubanyeshuri ba AUCA wafatanyije na Dr Charles umwalimu muri AUCA, ikiganiro cyagarutse ku ruhare rw’urubyiruko mu kubaka igihugu cyunze ubumwe, gitekanye kandi kirangwa n’amahoro.
Dr Charles yabwiye uru rubyiruko ko arirwo mbaraga z’igihugu ndetse ko rugomba kwigira ku mateka rwubaka ejo hazaza h’igihugu bifuza.
Ati: “Urubyiruko ni imbaraga z’igihugu. Tugomba gukoresha aya mateka nk’isomo ryo kubaka ejo hazaza heza, twirinda amacakubiri n’urwango.”
Uru rubyiruko rwari rukoze uru rugendo ku nshuro ya mbere rwasabye ko ingendo nk’izi zikomeza, kugira ngo rurusheho gusobanukirwa n’amateka y’igihugu, ndetse kugira uruhare mu kubaka ubumwe n’ubwiyunge baharanira ko ibyabaye bitazongera ukundi!.
Abanyamahanga bitabiriye iki gikorwa bagaragaje ko bigiye byinshi muri icyo kiganiro, bavuga ko bungutse byinshi ku mateka y’u Rwanda no ku nzira y’ubwiyunge.












