Abanyarwanda bafite ibitekerezo by’imishinga bagiye kubona urubuga “PitchStudio” rwo kubishyira mu bikorwa

Sep 8th, 2026 07:30 AMBy Vainqueur Mahoro
Share
Abanyarwanda bafite ibitekerezo by’imishinga bagiye kubona urubuga “PitchStudio” rwo kubishyira mu bikorwa

Abanyarwanda bafite ibitekerezo by’imishinga ariko bakabura igishoro cyangwa amahirwe yo kubishyira mu bikorwa bagiye kubona urubuga rushya rushobora kubafasha kubyaza umusaruro ibyo bitekerezo, binyuze muri gahunda nshya y’umushinga wiswe ‘Pitch Studio’, wo gufasha ba rwiyemezamirimo bafite imishinga ikiri mu bitekerezo ndetse n’iyatangiye ariko ifite ikibazo cy’ubushobozi bwo kwagura ibikorwa.

Uyu mushinga wateguwe na Sosiyete ya Arthur Nation ifatanyije n’abafatanyabikorwa barimo RBA na Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi.

Binyuze muri #PitchStudio, hazajya habaho ikiganiro kizajya kiyoborwa n’umunyamakuru Nkusi Arthur, ahurize hamwe abafite ibitekerezo by’imishinga, babisobanure, hatoranywemo ibishobora kuba bitanga icyizere, bihabwe inkunga y’amafaranga.

Hazashyirwaho uburyo kandi bw’uko n’abakurikiye icyo kiganiro babasha kuba bahitamo imishinga bashobora kwegera bakayitera inkunga.

Iki kiganiro kizajya gitambuka ku bitangazamakuru byose bya RBA [ni ukuvuga Televiziyo Rwanda, KC2, Radio Rwanda, Magic FM na Radio z’Abaturage.

Umuyobozi ushinzwe gukurikirana umushinga wa ‘Pitch Studio’ muri Arthur Nation, Keza Lisiane Ceresoli, yavuze ko ari umushinga wubakiye ku nkingi eshatu zirimo gutanga inama ku bafite ibitekerezo bibyara imishinga, gutanga inkunga ndetse no gutanga urubuga rwo kumenyekana no guhura n’abashoramari.

Ati “Akenshi usanga dufite ibitekerezo byinshi. Ibyo bitekerezo ntabwo bikeneye miliyoni 100Frw kugira ngo bitangire gukora. Picth Studio ni ikiganiro kigamije gufasha abantu bafite ibitekerezo by'imishinga ibyara inyungu kugira ngo batangire gukora.” 

Abashaka kuzitabira iyi gahunda ya ‘Pitch Studio’ bashyiriweho urubuga rwa internet bashobora kunyuraho biyandikisha.

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru, RBA , Cléophas Barore, yavuze ko ubufatanye bw’uru rwego na Arthur Nation, buje gukomeza gushyigikira intego yarwo yo kwegera abaturage binyuze muri gahunda ya RBA Hafi Yawe, ariko noneho bakaba babasha no gufashwa kubona inkunga yo gushyira mu bikorwa ibitekerezo byabyara imishinga baba bafite.

Ati “Icyo dushinzwe cya mbere ni uguha abaturage amakuru mu buryo bwihuse kandi bwizewe. Ariko binyuze muri Pitch Studio, noneho birajyana n’uburyo bwo kurangira abantu amahirwe, tubahe n'urubuga.” 

Yashimangiye ko nubwo hari ibindi biganiro RBA ifite bigamije kwigisha abantu uko bakwiteza imbere, haburaga ikiganiro gishobora no guha abaturage amafaranga abafasha  muri iryo terambere.

Iyi gahunda igamije guha urubuga abafite ibitekerezo by’imishinga bataratangira, ndetse n’abamaze gutangira ibikorwa ariko bakeneye amahirwe mashya yo kubagura cyangwa kubona abashoramari.

Muri Season ya mbere, hateganyijwe miliyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda azafasha imishinga izatoranywa. 

Aya mafaranga azatangwa nk’inkunga, bivuze ko uzayabona atazatanga imigabane mu mushinga we cyangwa ngo asabwe kuyasubiza.

Umushinga uzibanda ku byiciro bibiri. Hari ‘Dreamers’, ari bo bafite igitekerezo cy’umushinga bashaka gutangiza, bakazagira amahirwe yo kukigaragaza no guhatanira inkunga.

Hari kandi ‘Founders’, ari ba rwiyemezamirimo bamaze gutangira ibikorwa ariko bakeneye amahirwe yo kwagura ibikorwa, kumenyekana no guhura n’abashoramari cyangwa abafatanyabikorwa.

Abifuza kwitabira Season ya mbere bashobora kwiyandikisha kuri pitchstudio.rw, aho ubusabe bwatangiye kwakirwa.

Iki kiganiro giteganyijwe gutangira gutambuka mu Ukwakira 2026.

485597.jpg
RBA yasinyanye amasezerano na Arthur Nation 
485600.jpg
Umushinga mushya wiswe ‘Pitch Studio’, wo gufasha ba rwiyemezamirimo bafite imishinga ikiri mu bitekerezo ndetse n’iyatangiye ariko ifite ikibazo cy’ubushobozi bwo kwagura ibikorwa.
485595.jpg
485599.jpg
485598.jpg
Iki kiganiro kizajya kiyoborwa na Arthur Nkusi 

Inkuru Bijyanye
Izindi
Filime  “Umuganda” na “Beyond the Genocide” zikomeje kugeza inkuru z’u Rwanda ku Isi muri Festival zikomeye
Filime “Umuganda” na “Beyond the Genocide” zikomeje kugeza inkuru z’u Rwanda ku Isi muri Festival zikomeye

Filime mbarankuru “Umuganda” ya Zion Sulaiman Mukasa Matovu ikomeje gutera intambwe ku ruhando mpuzamahanga, nyuma yo gutoranywa mu iserukiramuco Filmambiente International Film Festival 2026 rizabera muri Brazil,, ibintu bibaye ku nshuro ya mbere kuri cinema yo mu Rwanda, ndetse ikaba imaze no kubona igihembo mu marushanwa yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Reba inkuru
Filime ya Clapton Kibonge yerekanywe mu Bufaransa
Filime ya Clapton Kibonge yerekanywe mu Bufaransa

Clapton Kibonge umaze iminsi i Paris mu Bufaransa, aho yagiye yitabiriye iserukiramuco rya filime ryitwa ‘Off Courts Festival’, yatumiwemo ku bufatanye na Mashariki Academy, yahakoreye filime yise ‘Identity’, yanerekanwe muri iri serukiramuco.

Reba inkuru
Yugi Umukaraza washinjwe ibiyobyabwenge no gusambanya ku gahato Shaddyboo yarekuwe
Yugi Umukaraza washinjwe ibiyobyabwenge no gusambanya ku gahato Shaddyboo yarekuwe

Yugi Umukaraza wari umaze igihe afunzwe nyuma yo gushinjwa icyaha cyo gusambanya ku gahato Shaddyboo cyabuze ibimenyetso byatuma akomeza kugikurikiranwaho n’icyo gukoresha ibiyobyabwenge yarekuwe nyuma yo kumvikana n’Ubushinjacyaha akabwizeza kwisubiraho.