Eric Semuhungu yatawe muri yombi

Apr 11th, 2026 10:21 AMBy Vainqueur Mahoro
Share
Eric Semuhungu yatawe muri yombi

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr. Murangira B. Thierry yatangaje ko Semuhungu Eric yatawe muri yombi ku wa 9 Mata 2026.

Uyu musore uherutse koherezwa mu Rwanda avuye muri Amerika afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kimironko. 

 

Icyakora Dr Murangira ntiyatangaje icyatumye atabwa muri yombi avuga ko bishobora kubangamira iperereza.

 

Eric Semuhungu ni umunyarwanda wamenyekanye cyane ku mbuga nkoranyambaga bitewe n’ubuzima bwe bwite ndetse n'ibikorwa by’imyidagaduro. 

 

Eric Semuhungu yamenyekanye cyane ubwo yasezeranaga kubana n’umugabo w’Umunyamerika witwaga Ryan Hargrave mu 2018. Nyuma uyu mugabo we yaje kwitaba Imana mu mpeshyi ya 2017.

 

Yahagaritse kuba muri Amerika agaruka mu Rwanda muri Gicurasi 2024. Raporo zimwe zivuga ko yirukanywe muri Amerika (deportation) nyuma yo gushinjwa ibyaha birimo gusindisha no gufata ku ngufu uwo bahuje igitsina, n'ubwo we akunze kugaragara mu bitangazamakuru abihakana.

 

 Muri Kanama 2025, Polisi y'u Rwanda yafashe Semuhungu imufungira kuri sitasiyo ya Kimironko azira gutwara imodoka yanyoye ibisindisha birenze igipimo cyemewe.

images (2).jpeg
Eric Semuhungu yatawe muri yombi
Inkuru Bijyanye
Izindi
 Abasore Baryamanye Bari Babyumvikanyeho: Icyo Semuhungu Avuga Ku Byaha Akurikiranweho
Abasore Baryamanye Bari Babyumvikanyeho: Icyo Semuhungu Avuga Ku Byaha Akurikiranweho

Semuhungu Eric wamamariye ku mbuga nkoranyambaga mu Rwanda ntiyemera ibyo aregwa n’abasore babiri bamushinja kubasambanya ku gahato akavuga ko baryamanaga babishaka ndetse banabyumvikanyeho.

Reba inkuru
 Kwibuka32: Filimi “Beyond the Genocide” ikomeje kwandika amateka aho yifashishwa muri Kaminuza zo mu Rwanda no muri Brazil
Kwibuka32: Filimi “Beyond the Genocide” ikomeje kwandika amateka aho yifashishwa muri Kaminuza zo mu Rwanda no muri Brazil

Mu gihe u Rwanda n’Isi muri rusange bikomeje ibihe byo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, filimi mbarankuru yitwa Beyond The Genocide yayobowe na Zion Sulaiman Mukasa Matovu, ikomeje kwandika amateka mashya mu rugendo rwa sinema y’u Rwanda ndetse no hirya no hino ku Isi aho irikwifashishwa mu Kwigisha amateka no mu biganiro byimbitse mu banyeshuri, cyane cyane muri za kaminuza zitandukanye kuva mu Rwanda kugera muri Brazil n’ibindi bihugu.

Reba inkuru
Eric Semuhungu yatawe muri yombi
Eric Semuhungu yatawe muri yombi

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr. Murangira B. Thierry yatangaje ko Semuhungu Eric yatawe muri yombi ku wa 9 Mata 2026.

Reba inkuru
#Kwibuka32: Minisitiri Amb Nduhungirehe na Utumatwishima bifatanyije n'urubyiruko 12,000 rwitabiriye igikorwa cya “Our Past26”
#Kwibuka32: Minisitiri Amb Nduhungirehe na Utumatwishima bifatanyije n'urubyiruko 12,000 rwitabiriye igikorwa cya “Our Past26”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe na Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr Utumatwishima Abdallah, bifatanyije n'urubyiruko rurenga ibihumbi 12 rwitabiriye igikorwa “Our Past26”, kigamije kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Reba inkuru