Ubutumwa Patient Bizimana yageneye abazitabira ibitaramo bya Pasika agiye gukorera muri Canada

Umuhanzi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Patient Bizimana yamaze kugera mu Mujyi wa Ottawa muri Canada aho afite ibitaramo bya Pasika “Easter Celebration”.
Uyu muramyi ukunzwe n’abatari bake, mu Rwanda no hanze yarwo biteganyijwe ko azataramira i Montreal ku wa 19 Mata 2025, nyuma yaho akomereze i Ottawa ku wa 20 Mata 2025.
Uyu muhanzi ageze muri iki gihugu mugihe yitegura gushyira hanze amashusho y'indirimbo "Agakiza" izasohoka tariki 16 Mata 2025 ikaba imwe muzigize album ye nshya.
Akigera muri Canada Patient Bizimana yijeje abatuye muri iki gihugu igitaramo gishyitse ku buryo abazacyitabira bazafashwamo kuzukana na Yesu Kristo nkuko byari bisanzwe bigenda mu bitaramo yakoreye i Kigali..
Ati “Niteguye neza gufasha Abakristu kwizihiza Pasika nk’uko byagendaga cyane mu bitaramo nakoreraga mu Rwanda”
“Kuri iyi nshuro rero natangiriye muri Canada, ariko nzagenda mbyagura bigera no mu bindi bihugu nka Amerika aho mbarizwa.”
Patient Bizimana asobanura ko yahisemo kujya akora ibitaramo bya Pasika kubera ko ari umunsi ufite igisobanuro kinini cyane ku bakristu, muri rusange.
Uyu muhanzi yavuze ko yizeye ko hari byinshi bizazuka mu buzima bwa buri muntu kuri uwo munsi, kuko bizaba ari umugoroba udasanzwe.
Muri ibi bitaramo byose, azaba ari kumwe n’umuhanzi Serge Iyamuremye na Aime Frank bakunzwe mu ndirimbo zitandukanye kuva mu Rwanda kugera hanze yarwo.



