Buri minota ibiri umugore aba apfuye ku Isi azize kubyara

Apr 25th, 2025 05:12 AMBy undefined undefined
Share
Buri minota ibiri umugore aba apfuye ku Isi azize kubyara

Ku Isi yise, buri minota ibiri umugore aba apfuye azize kuba ari kubyara cyangwa ibindi bibazo yatewe no gutwita, nk’uko bigaragazwa na raporo yasohowe mu 2023 n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, n’izindi nzego za Loni.

 

Muri uwo mwaka, abagore bagera kuri 260,000 bapfuye bazize ibibazo bifitanye isano no gutwita cyangwa kubyara. Gusa hagati ya 2000 na 2023, gupfa kw’abagore batwite cyangwa bari kubyara byagabanutseho 40%, ahanini kubera ko serivisi z’ubuvuzi bw’ibanze ziyongereye kandi zikanorohereza abagore.

 

Gusa OMS itanga impuruza ko itangwa ry’izo serivise ryatangiye kugenda biguru ntege kuva mu 2016, bitewe ahanini n’uko hari ibihugu byinshi byagabanyirijwe inkunga zitangwa ku bikorwa by’ubutabazi, bituma hagabanuka serivisi z’ubuzima ku bagore n’abana.

 

Umuyobozi Mukuru wa OMS, Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus, yavuze ko uretse gutanga serivisi z’ubuzima ku bagore batwite, hanakenewe no kubaha uburenganzira bwabo bwo gufata ibyemezo ku buzima bwabo bw’imyororokere.

 

Yagize ati “N’ubwo iyi raporo itanga icyizere gito, nanone yerekana uko gutwita bigikomeje kuba ingorabahizi ahantu henshi ku isi, nyamara dufite ibisubizo byatuma abagore badapfa bazize gutwita cyangwa kubyara.”

 

Imwe mu ntego z’Icyerekezo cy’Iterambere Rirambye cya Loni (SDGs) ni ukugabanya imfu ku babyeyi bakava kuri 328 mu babyeyi 100,000 mu 2000, nibura bakagera munsi ya 70 ku 100,000 babyaye, mu 2030.

 

Inkuru Bijyanye
Izindi