Dore indwara ushobora guhura nazo niba ukunda kwicara cyane

Jul 29th, 2025 15:58 PMBy Vainqueur Mahoro
Share
Dore indwara ushobora guhura nazo niba ukunda kwicara cyane

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, aherutse gutangaza ko kwicara cyane bingana no kunywa itabi kuko byongera ibyago byo kurwara indwara zitandukanye zirimo guturika k’udutsi duto tw’ubwonko, indwara z’umutima, n’izindi.

Abinyujije ku rubuga rwa X, yagaragaje ko kwicara cyane byongera ibyago byo kurwara indwara z’imutima ku kigero cya 35%, guturika udutsi duto tw’ubwonko ku kigero cya 14%, ndetse n’ibyago byikubye inshuro ebyiri byo kurwara diabetes yo mu bwoko bwa kabiri, ugereranyije n’ugerageza guhaguruka akagendagenda.

 

Si ibyo gusa kuko uyu muyobozi yerekanye ko kwicara cyane byongera ibyago byo gupfa imburagihe ku kigero cya 40%.

 

Kwicara igihe kirekire (nko mu biro, imbere ya mudasobwa, cyangwa kuri televiziyo) bimaze kwemezwa na benshi mu bashakashatsi nk’ikibazo gikomeye cy’ubuzima, kugeza n’aho bita “sitting is the new smoking”  bivuze ko ingaruka zo kwicara cyane zishobora kuba nk’iz’abantu banywa itabi buri munsi.

 

Dore uko kwicara cyane bibangamira ubuzima:

 

  • Bitiza umurindi indwara z’umutima

 

Iyo umuntu yicaye amasaha menshi buri munsi, amaraso atembera nabi, igipimo cy’imisemburo nk’insuline kirahungabana, bigatuma cholestérol izamuka, bityo ibyago byo kurwara umutima bikiyongera cyane.

 

  • Guturika kw’imitsi yo mu bwonko (AVC)

 

Bituma amaraso adatembera neza, bigatuma habaho ikibumbe cy’amaraso (caillot sanguin) gishobora guturika mu bwonko. Abantu bicara amasaha arenga 6–8 ku munsi bafite ibyago byinshi kurenza abasigaye.

 

  • Indwara z’umugongo n’imitsi

 

Kwicara nabi cyangwa igihe kirekire bitera uburibwe bukabije mu mugongo, mu ijosi, no mu ngingo. Bituma imikaya icika intege, ndetse hakaba n’imihindagurikire mu miterere y’uruti rw’umugongo (colonne vertébrale).

 

  • Kugabanuka kw’imikorere y’ubwonko

 

Iyo umuntu yicaye cyane, utunyabuzima dutanga ubutumwa hagati y’insoro z’ubwonko. (neurotransmetteurs) zidakora neza, bigatuma ubwonko budakora ku gipimo cyiza, umuntu akagira gusesagura ibitekerezo, kwibagirwa, no gucika intege mu bwenge.

 

  • Kurwara diyabete ya 2

 

Abicara kenshi bagira resistance ku musemburo wa insulin, bigatera ikibazo cyo kudatwika isukari mu maraso, bikarangira batewe n’indwara ya diyabete type 2.

 

 

  • Kongera ibyago byo kurwara kanseri

 

Ubushakashatsi bwerekana ko kwicara igihe kirekire bishobora kuba bifitanye isano n’ubwoko bwinshi bwa kanseri, harimo: Kanseri y’amara, Kanseri y’ibere, na Kanseri y’umwijima.

 

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yavuze ko ibyiza ari uko umuntu nibura yajya agerageza guhaguruka buri saha.

 

Kwicara cyane bingana no kunywa itabi kuko bitiza umurindi indwara nyinshi zirimo guturika kw’imitsi yo mu bwonko, indwara z’umutima n’umugongo.

 

uuuu.jpg
Inkuru Bijyanye
Izindi