Hatanzwe ibihembo ku banyeshuri bitwaye neza mu marushanwa yo gusoma no kwandika ibitabo

Apr 6th, 2025 18:44 PMBy Vainqueur Mahoro
Share
Hatanzwe ibihembo ku banyeshuri bitwaye neza mu marushanwa yo gusoma no kwandika ibitabo

Ku nshuro ya gatatu n’Urugaga rw’Abanditsi mu Rwanda n’abafatanya bikorwa barwo batanze ibihembo ku banyeshuri bitwaye neza mu mu marushanwa yo gusoma no kwandika ibitabo.

 

Aya marushanwa yitabiriwe n’abanyeshuri 704 baturutse mu mashuri makuru na za kaminuza zo hirya no hino mu Rwanda.

 

Ibirori byo gutaga ibihembo ku banyeshuri bitwaye neza byabaye tariki 4 Mata 2025, mu nyubako ya Intare Conference Arena iherereye i Rusororo.

 

Ni ibirori byitabiriwe n’abantu barenga ibihumbi bibiri baturutse mu nzego zitandukanye zirimo iza Leta, abikorera, amadini, za kaminuza, imiryango ya sosiyete sivile n’abandi banyacyubahiro.

 

Intego nyamukuru y’iki gikorwa, ni ugushishikariza urubyiruko gukunda gusoma no kwandika, cyane cyane muri iki gihe ikoranabuhanga rigenda ritwara umwanya w’abasore n’inkumi.

 

Hahembwe abanyeshuri 20 ba mbere bahize abandi mu gusoma no kwandika ibitabo. Uwa mbere yabaye Edwin Chancelin Nahimana, wiga mu ishami ry’Ubukungu mu mwaka wa gatatu muri Kaminuza Yigenga ya Kigali (ULK), ahabwa miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda.

 

Yakurikiwe na Reverien Bintunimana wo muri East African University Rwanda ishami rya Nyagatare, na Sibomana Shema Elysee wo muri INES Ruhengeri. 

 

Abandi banyeshuri 17 basigaye na bo bahawe ibihembo bitandukanye bibafasha kwiteza imbere mu buzima bwa buri munsi.

 

Kaminuza Yigenga ya Kigali niyo yaje ku mwanya wa mbere mu kugaragaza ko ishyigikiye umuco wo gusoma no kwandika.

 

ULK yaguze ibitabo byinshi byifashishijwe n’abanyeshuri, inahabwa ishimwe nk’ikigo cyagize uruhare rukomeye mu migendekere myiza y’irushanwa. 

 

INES Ruhengeri yaje ku mwanya wa kabiri mu gihe Kaminuza ya University of Kigali na RP Karongi zasangiye umwanya wa gatatu.

 

Prof. Rwigamba Balinda, washinze Kaminuza Yigenga ya Kigali akaba n’umuyobozi w’icyubahiro wayo, yavuze ko bishimiye kwitabira aya marushanwa ndetse abona ko afite agaciro gakomeye mu kubaka u Rwanda rufite abahanga basobanukiwe no kwandika ndtse no gusoma ibitabo.

 

“Hamuritswe igitabo gishya”

 

Muri ibi birori hamuritswe igitabo gishya cyanditswe na Hategekimana Richard, Umuyobozi w’Urugaga rw’Abanditsi mu Rwanda. 

 

Icyo gitabo cyitwa “Rwanda’s Path to the Polls: Elections in a Nation Rebirth.” 

 

Ni igitabo cyashimwe n’abitabiriye uyu muhango, barimo Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, bashimye uburyo gikubiyemo amakuru y’ingenzi ku miyoborere myiza n’imitegurire y’amatora mu Rwanda, ibyatumye banakigura ku bwinshi.

 

Hategekimana Richard akomoza ku mpamvu yamuteye kwandika iki gitabo, yavuze ko yacyanditse mu rwego rwo gutanga umusanzu mu kumenyekanisha demukarasi y’u Rwanda hirya no hino.

 

Ati: "Ni ugutanga umusanzu mu kumenyekanisha demokarasi yo mu Rwanda, kugira ngo bagashakabuhake ntibakaze ngo birirwe bandika nabi ku gihugu cyacu.”

 

Hategekimana yavuze ko ayo marushanwa agamije gufasha abanyeshuri kugira inyota yo gusoma no kwandika, kandi ko atari igikorwa cyo kwidagadura gusa, ahubwo ari igikorwa cy’iterambere rirambye ry’ubwenge bw’igihugu.

 

Ati: “Ku Isi hose, gusoma no kwandika bifite agaciro gakomeye kuko ubwenge bwinshi buturuka mu byo umuntu yasomye.”

 

Ubuyobozi bw’Urugaga rw’Abanditsi bwatangaje ko iki gikorwa kigiye gukomeza, kandi ko hatangiye imyiteguro y’icyiciro cya kane. 

 

Bwasabye ko n’izindi kaminuza zitabira ku bwinshi, ndetse bushimira abafatanyabikorwa bose bagira uruhare mu gutuma uyu mushinga ugera ku ntego zawo.

Abanyeshuri 20 ba mbere babaye indashyikirwa mu marushanwa yo gusoma no kwandika ibitabo.png
Abanyeshuri 10 bahize abandi mu marushanwa yo gusoma no kwandika ibitabo
IMG-20250405-WA0018-1-1024x700.jpg
Muri ibi birori hamuritswe igitabo gishya cyanditswe na Hategekimana Richard yise “Rwanda’s Path to the Polls: Elections in a Nation Rebirth” 
IMG-20250405-WA0020-1024x576.jpg
IMG-20250405-WA0025.jpg
Edwin Chancelin Nahimana, niwe watwaye igihembo nyamukuru,
Ubuyobozi bw’Urugaga rw’Abanditsi bwatangaje ko iki gikorwa kigiye gukomeza, kandi ko hatangiye imyiteguro y’icyiciro cya kane..jpg
Hategekimana Richard Umuyobozi bw’Urugaga rw’Abanditsi yatangaje ko iki gikorwa kigiye gukomeza, kandi ko ubu hatangiye imyiteguro y’icyiciro cya kane

 

Inkuru Bijyanye
Izindi