MIDEDUC yategetse École Belge de Kigali guhagarika imyigishirize ya Porogaramu y’Ababiligi

Apr 9th, 2025 04:21 AMBy undefined undefined
Share
MIDEDUC yategetse École Belge de Kigali guhagarika imyigishirize ya Porogaramu y’Ababiligi

Minisiteri y’Uburezi, MIDEDUC, yamenyesheje abayobozi ba École Belge de Kigali ko kuva muri Nzeri 2025 iri shuri rigomba kuba ryahagaritse gukoresha porogaramu y’imyigishirize y’Ababiligi. Bikubiye mu ibaruwa ubuyobozi bw’icyo kigo bwagawe ku wa 08 Mata 2025.

Ibi bije nyuma y’uko ku wa 27 Werurwe 2025 Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, rwabujije imiryango itari iya Leta yaba iyo mu gihugu na mpuzamahanga, ishingiye ku myemerere n’igamije inyungu rusange yanditse inakorera ku butaka bw’u Rwanda, kugirana imikoranire iyo ari yo yose na Guverinoma y’u Bubiligi cyangwa ibigo biyishamikiyeho.

 

Ni nyuma y’uko Guverinoma y’u Rwanda icanye umubano ndetse n’imikoranire n’u Bubiligi bijyanye n’uko iki gihugu cyakunze kuyobora icengezamatwara rigamije gukomanyiriza u Rwanda ku bafatanyabikorwa barwo.

 

Inkuru Bijyanye
Izindi