Iby’urukundo rwa Dabijou n’umushoramari wo muri Kenya byaba byamenetsemo amazi?

Muri iyi minsi nyuma y’uko Munezero Rosine wamamaye nka Dabijou yaciye amarenga y’urukundo n’umugabo w’umushoramari ukomeye muri Kenya witwa Jamal Marlow Rohosafi ukunze kwiyita Jimal Rohosafi, uyu mugabo we ari kwishyirira hanze amashusho y’uwahoze ari umugore we witwa Wangari nubwo hamaze iminsi havugwa gatanya mu rugo rwabo.
Iby’uyu mugabo bikomeje kuzamo urujijo mu gihe na we yabanje gushyira hanze amashusho ari kugirana ibihe byiza na Dabijou, nyuma y’iminsi itatu gusa akanashyira hanze amashusho ari kumwe uwahoze ari umugore we.
Jamal Marlow Rohosafi yahanye gatanya n’uwitwa Amira mu 2021, batandukana bafitanye abana babiri. Amakuru y’ibya gatanya yabo avuga ko yagizwemo uruhare n’uko nyuma uwo mugwizatunga yatangaje ko yashatse Amber Ray nk’umugore wa kabiri.
Nyuma kandi uwo mugabo yagiye mu rukundo n’uwitwa Michelle Wangari, ndetse ubu Dabijou ni we wari uri ku ibere. Gusa ibya Jamal Marlow Rohosafi bikomeje gutera bamwe urujijo, nyuma y’uko mu masaha 18 ashize yashyize hanze andi mashusho ari kumwe n’umwe muri abo bahoze ari abakunzi be witwa Wangari, kandi akaba abawubanye na Dabijou.