Ikoranabunga ryagabanuye impfu z’impinja n’ababyeyi bapfa baryara

U Rwanda rwagabanyije impfu z’ababyeyi ku kigero cya 80%, ibyagizwemo uruhare n’ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu buvuzi. Imibare y’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) yo mu kuboza 2024, igaragaza igabanuka riri hejuru ry’ababyeyi bapfa babyara. Igaragaza ko bavuye ku 1,071 mu 2000 bagera kuri 203 ku babyeyi 100,000.
Ibi bigaragaza imbaraga n’ ingamba zikomeye zafashwe zigamije guteza imbere serivise z’ubuvuzi bw’abagore kwa muganga.
Kimwe mu byitaweho kandi bigatanga umusaruro n’ikoreshwa ry’ikoranabunga mu gukurikirana abagore batwite kugeza igihe cyo kubyara.
Ubushakashatsi bwo muri 2025 bwakozwe bwa mbere harebwa akamaro k’ikoranabuhanga mu guteganya ingaruka umubye utwite ashobora kugira bwagaragajeko “U Rwanda rwateye intambwe mu mubuvuzi bwifashishije ikoranabuhanga mu bitaro ndetse n’ibigo nderabuzima”.
Bugaragazako ibibazo bitandukanye byagiye bikemurwa hifashishijwe ikoranabunga hagamijwe kunoza sevise z’ubuzima bw’abana n’ababyeyi bapfa babyara.
Bimwe mu byitabwaho ahanini ni ugukurikirana ubuzima bw’umubyeyi, imiterereye ye no kureba uko umwana atwite akura n’ubuzimabwe.
Ibi byatumye imibare y’ababyeyi bapfa babyara igabanuka iva kuri 1.071 ku bagore 100,000 igera kuri 203 hagati ya 2000 na 2023. Imibare y’impinja n’abana bapfa batarengeje iminsi 30 na yo yavuye kuri 44 igera kuri 19 mu bana 1,000 bavuka.
Ibi byiyongera kukuba 95% by’ababyeyi batwite babyarira kwa muganga babyajwe n’ababifitiye ubumenyi, no kuba byibuze 81% bitabira gukurikirana ubuzima bw’umwana igihe batwite, nk’uko bitangazwa n’ubu bushakashatsi.
Dr. Ruzindana Denyse, umuganga mu bitaro bya Nyagatare agaruka kuri bimwe mu bikoresho bifashisha bakurikirana ubuzima bw’umwana n’umubyeyi n’akamaro kabyo.
Agira ati “Dukoresha ekogarafi (Ultrasounds) ni icyuma gikorehwa harebwa niba ubuzima bw’ubyeyi bumeze neza, niba nta mpanvu zimubuza gusama ukanareba ubuzima bw’umwana mu gihe cyose agitwite”.
Dr. Ruzindana akomeza avugako iri koranabuhanga rinifashishwa hamenywa impanvu ishoboka gutuma umugore atabyara, kuva, kumenya nyababyeyi niba imezeneza n’izindi nyama zo munda no kumenya niba azabyara neza.
Kuri ubu u Rwanda rwihaye intego yo kugabanya impfu z’ababyeyi bapfa babya zikava kuri 203 ziriho ubu zikagera kuri 70 ku babyeyi 100 000 mu mwaka wa 2030.
Inkuru dukesha TV/Radio Rwanda ivugako minisitiri w’ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana, avugako hazongerwa ababyaza mu rwego rwo gukumira impfu z’ababyeyi.
Ati “Muri gahunda yo gukuba inshuro enye abakozi bo kwa muganga harimo no kongeramo umubare w’ababyaza ukiri hasi, mu rwego rwo kugabanya impfu z’ababyeyi n’abana”.
Ibi ni ibizaba byiyongere ku byagezweho mu rwego rw’ubuzima muri gahunda y’ighe kirambye cy’iterambere (NST1) aho hubwatswe ibitaro birndwi, ibigonderabuzima 12, n’ibigo by’ubuvuzi bw’ibanze byageze ku 1,252 bivuye kuri 473 kandi bikaba byifitemo ibyumba by’ababyeyi kuri buri kiciro.