Joni Boy wamariye muri "Nimba Padiri" yaragukanye indirimbo nshya (+Video)

May 9th, 2025 14:35 PMBy Vainqueur Mahoro
Share
Joni Boy wamariye muri "Nimba Padiri" yaragukanye indirimbo nshya (+Video)

Jani Boy umuhanzi nyarwanda ukorera umuziki we hanze y’u Rwanda muri Sweden arakataje mu bikorwa bye bye muzika aho ubu yagarukanye indirimbo nshya yise "Kuri Date".

 

Uyu musore yamamariye mu ndirimbo "Nimba Padiri" ikiba imwe muzakunzwe cyane muri muzika nyarwanda.


Kuri ubu Joni Boy yashyize hanze indirimbo yise “Kuri Date” ikaba iya karindwi amaze gushyira hanze mu myaka itanu amaze asubukuye ibikorwa bye bya muzika.

 

Iyo atekereje ku muziki nyarwanda Joni Boy avuga ko akunda cyane abahanzi ndetse umuhanzi yumva bakorana indirimbo mu bagezweho mu Rwanda agaruka kuri Meddy, The Ben yumva baramutsse bakoranye indirimbo yaba idasanzwe.

 

Ati “Nkunda abahanzi nyarwanda cyane. Nkunda Meddy cyane, kuva mu bwana ari mubantu mfatiraho icyitegererezo, Nkunda na The ben cyane mba numva dukoranye indirimbo yaba iteye ubwoba.”

 

Joni Boy avuga ko akumbuye abanyarwanda no kwibona abataramira ndetse abasaba kumuha umwanya bakumva ibihangano bishya asigaye ashyira hanze.

 

Ati “Abantu benshi bakumbuye wa muntu waririmbye “Nimba Padiri”. Mubabwire ko wa muntu bakunze asigaye yitwa Joni Boy a.k.a DEBANDE. Bashobora kumva indirimbo zanjye nshya zose bakanazireba kuri ku mbuga nkonyambaga zanjye. “

 

Iyi ndirimbo ye nshya igaruka ku nkuru y’umusore n’umukobwa bakundanira kuri murandasi nyuma bagapaga igihe cyo guhura.

 

Ati “Ni inkuru y’umusore wahuye n’umukobwa bamara igihe baganira kuri binyuze ku mbuga nkoranyambaga gusa ariko batarahura amaso ku maso. Kera kabaye rero barahura bajya kuri date! Ibindi namwe murabyumva haha.”

 

Iyi ndirimbo nshya “Kuri Date” ije ikurikiraa  “Call Me” “Bazanga, Passward, Narayagaye, Agapira ndetse n’iyitwa Itara.

 

Iyi ndirimbo wayireba unyuze hano

https://youtu.be/NJCt7Ylc2Nw?t=3


 

IMG-20250508-WA0030(1).jpg
Joni Boy avuga ko mu 2015 yakoranye indirimbo na Bruce Melodie birangira idasohotse bitewe n'ikibazo cy'ubushobozi bwatumy atabasha gusubiramo iyo ndirimboyari yakozwe nabi
Inkuru Bijyanye
Izindi