Kwaba ari ugukunda kurira ifoto ku bahanzi Nyarwanda?

Bimaze kugaragara ko mu bihe bitandukanye, bamwe mu bahanzi Nyarwanda bamurika albums zabo ugasanga mu gihe cyo kuzimurika hari abakire n’abandi bakunzi b’umuziki Nyarwanda bemera kuzigura bakabivugira mu ruhame mu kugaragaza ko bashyigikiye abo bahanzi, bikarangira bategereje ayo mafaranga amaso agahera mu kirere.
Urugero rumwe ni aho mu mpera za 2024, Umuhanzi Ross Kana yemereye mu ruhame ko azagura album ya Bruce Melody akayishyura miliyoni 10 Frw, gusa sosiyete ya 1:55 AM bombi babarizwagamo nyuma Ross Kana akavamo bwatangaje ko ayo mafaranga uyu muhanzi atigeze ayatanga.
Ibindi nk’ibi kandi biherutse kuba ku Muhanzikazi Bwiza. Mu gihe ari mu myiteguro yo gushyira hanze album ye nshya ‘25 Shades’ izasohoka ku wa 18 Gicurasi 2025, abayiguriye mu gitaramo aherutse kuyimurikiramo i Burayi banze kwishyura amafaranga bemeye.
Ibi ni ibyatangajwe na Uhujimfura Claude ushinzwe kureberera inyungu za Bwiza, mu kiganiro yagiranye na IGIHE. Uhujimfura yavuze ko byibuza abantu batatu mu bari baguze iyi album aribo bamaze kubashyikiriza amafaranga yayo miliyoni 3 Frw, mu gihe bari bemeye kuyigura asaga miliyoni 16 Frw.
Ibi byatuma wibaza niba bamwe mu biyemeza gutanga aya mafaranga baba bashaka ubwamamare cyangwa kurira amafoto ku bahanzi Nyarwanda gusa bikakuyobera, kuko ari ibintu bigenda bigaruka kuri bamwe mu bahanzi mu bihe bitandukanye.