Maranatha Family Choir yateguje Album yabo ya mbere

May 1st, 2025 09:22 AMBy Vainqueur Mahoro
Share
Maranatha Family Choir yateguje Album yabo ya mbere

Maranatha Family Choir  yashyize hanze indirimbo nshya bise “Irasubiza” ndetse bahita bateguza album yabo ya mbere izajya hanze mu minsi iri imbere.

 

Uretse iyi album, Ubuyobozi bwa Maranatha Family Choir bwatangaje  ko buri gutegura igitaramo cyabo kigari kizaba mu 2026.

 

 

“Mu gihe kiri imbere, dufite intego yo gushyira hanze alubumu nshya y’amajwi, ndetse turi no gutegura igitaramo gikomeye kizaba mu 2026 kizahuza abakunzi bacu n’abantu bose bifuza kuramya Imana mu buryo budasanzwe.”

 

“Mbere y’uko iyo alubumu isohoka, tuzaba tukiri gushyira hanze indirimbo imwe imwe y’amajwi n’amashusho nk’ibisanzwe. Turanateganya gukora indirimbo zindi tuzaba dufatanije n’abandi baramyi dusangiye umurimo.

 

“Twatangiye kandi kongera kuririmbira mu nsengero zitandukanye n’ahandi hantu twatumiwe ngo dufatanye kuramya Imana. Dufite kandi gahunda yo gukomeza kubikora kugira ngo dukomeze kugera ku bantu benshi.” 

 

“Irasubiza” ni Indirimbo yakozwe mu buryo bw’amajwi na Marc Kibamba, amashusho yayo ayoborwa na Gad ,  yanditswe na Aimable Byiringiro.

 

Ifite ubutumwa bwo guhumuriza, guha abantu icyizere no kubibutsa ko Imana ari iyo kwizera kuko isubiza amasengesho. 

 

Iyi ndirimbo Irasubiza yavukiye mu mutima wa Aimable Byiringiro, umwe mu bagize Maranatha Family Choir, ubwo Imana yamushyiraga ku mutima ubutumwa bukomeye bwo kwandika iyi ndirimbo.

 

Yahisemo kuyigeza kuri bagenzi be, batungurwa n’uburyo ubutumwa bwayo bufite imbaraga n’uburemere byihariye.

 

Reba “Irasubiza”, indirimbo nshya ya Maranatha family Choir

https://youtu.be/BTdK_4hWKpk

 

Gp3Y35aXoAAMpjZ.jfif
Maranatha Family Choir  yateguje Album yabo ya mbere
Gp3YnY8XwAAAfJ1.jfif
Maranatha Family Choir  yashyize hanze indirimbo nshya bise “Irasubiza”
Gp3YnW3XIAAFQPc.jfif
Inkuru Bijyanye
Izindi