Meddy na Mimi bibarutse umuhungu

Ibyishimo ni byose mu rugo rw'umuhanzi Ngabo Medard ’Meddy’ n'umugore we Mimi Mehfira bamaze kwibaruka nyuma yo kwibaruka umwana wabo wa kabiri bise Zayn Ngabo.
Ni inkuru Meddy na Mimi batangarije abakunzi babo ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki 28 Mata 2025 aho Meddy yahise atangaza amazina y'umwana w'umuhungu bibarutse.
Mu butumwa bugaragaza amarangamutima ye, Meddy yagize ati: "Nibyo koko ineza n'imbabazi by'Imana bizanyomaho. Ndagukunda Mimi Mehfira."
Ni nyuma y'uko bibarutse umwana w’umukobwa bise ‘Myla Ngabo’ wavutse tariki 22 Werurwe 2022.
Muri Gicurasi 2021 nibwo Ngabo Médard Jobert ndetse na Mimi Mehfira ukomoka muri Ethiopia barushinze nyuma y’igihe kinini bakundana dore ko urukundo rwabo rwatangiye kuvugwa mu itangazamakuru kuva muri Kanama 2017.
Aba bombi ibirori by’ubukwe bwabo byabereye muri Dallas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa Gatandatu tariki 22 Gicurasi 2021, byitabirwa na benshi mu byamamare mu Rwanda barimo King James, K8 Kavuyo, Shaffy, The Ben wanaririmbiye abageni, Adrien Misigaro, Miss Grace Bahati n’abandi.


