Rushimisha yashyize hanze igitabo kibumbatiye amateka n’ibigwi bya Brig Gen Makanika

Samuel Rushimisha wavukiye i Rurambo mu Burasirazuba bwa DRC yashyize ku isoko igitabo yise "Leave by leaving a Legacy" kigaruka kubigwi n'amateka bya Brig Gen Rukunda Michel uzwi nka Makanika, wari umuyobozi w’Umutwe wa Twirwaneho, ugamije kurengera Abanyamulenge batotezwa na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Uyu musore yafashe umwanzuro wo kwandika iki gitabo nyuma yo kugerwa n'inkuru mbi y'urupfu rwa Brig Gen Makanika asanga akwiye kumwandikaho igitabo kugira ngo ibyaranze uyu mugabo bitazibagirana.
Rushimisha yabwiye IsiboTV&Radio ko ubuzima yakuriyemo aribwo bwashibutsemo igitekerezo cy’iki gitabo yanditse ndetse hakiyongeraho ibitekerezo yahawe na Prof. PLO Lumumba.
Ati "Navukiye i Rurambo mu Burasirazuba bwa Congo, ahantu habaye indiri y’intambara n’akaga kenshi. Nakuze numva amasasu, mbona urupfu n’ihungabana, ariko ngahora nizeye ko mu mibabaro hashobora kuzaturukamo imbaraga.
“Nabaye impunzi mu Rwanda imyaka 8, Nyuma naje kujya muri Kenya, aho nafashwe n’inyigisho za Prof. PLO Lumumba zanyeretse ishusho y’Afurika igihe yaba yigenga, ikunga ubumwe. Naje kumusaba kumbera umujyanama, arabyemera ibyo byahinduye ubuzima bwanjye.
Yakomeje agira ati "Mu 2023, natangije umuryango "Congolese Youth Union Global" ugamije kunga ubumwe n’amahoro mu moko yose yo muri DRC. Mu 2024 nageze muri Amerika, ntangira kwiga muri kaminuza amasomo ya political Science.”
“Nyuma gato, twatakaje Général Rukunda Michael Makanika, nibwo nanditse igitabo mu rwego rwo kumuha icyubahiro, no gusigara amateka ye, ubu kiri kuri Amazon. Nyuma y'icyumweru nyanditse, natumiwe n’Umuryango w’Abibumbye (ECOSOC), mvuga ku bibazo bya Congo.”
Brig Gen Makanika yishwe ku wa 19 Gashyantare 2025 aguye ku rugamba rwo kurwanya ubutegetsi bwa Kinshasa bwakunze kwica Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda by’ubwihariko Abatutsi n’Abanyamulenge.
Abarwanyi ba “Twirwaneho” baharanira kurinda uburenganzira bw’Abanyamulenge mu burasirazuba bwa Congo bashyizeho Brig. Gen Sematama Charles nk’umuyobozi mukuru wasimbuye Gen Michel Rukunda bita Makanika wishwe n’ingabo za Congo FARDC mu minsi ishize.
Samuel Rushimisha avuga ko ukeneye iki gitabo aho waba uri hose wawandikira kuri Email Samuelrushimisha0@gmail.com no kuri WhatsApp Tel: +1-520-278-8839.


