U Bwongereza: Bwa mbere umugore wavutse atagira nyababyeyi yabyaye

Ku nshuro ya mbere mu mateka y'ubuvuzi, umugore wo mu Bwongereza utaravukanye nyababyeyi, yabyaye umwana nyuma yo guterwamo iy'umuvandimwe we.
BBC yatangaje ko uwo mugore witwa Grace Davidson w’imyaka 36 yavukanye indwara idasanzwe ituma avuga adafite nyababyeyi. Mu 2023, umuvandimwe we witwa Amy Purdie yamuhaye nyababyeyi ye mu gikorwa cy’ubuvuzi cyamaze amasaha umunani.
Nyuma y’icyo gikorwa, ubu abaganga bo mu Bwongereza bari kwishimira intambwe ikomeye bamaze gutera mu buvuzi kuko Grace n’umugabo we Angus w’imyaka 37, ku wa 27 Gashyantare babyaye umwana w’umukobwa bamwise Amy Isabel. Yavukiye mu Bitaro bya Queen Charlotte’s and Chelsea mu mujyi wa London, nyina abazwe.
Iyi ntambwe mu buvuzi yatangiye guha icyizere abagore bavukanye ikibazo cyo kutagira nyababyeyi cyangwa abafite izifite ibibazo bituma batabyara. Kugeza ubu kandi hamaze gukorwa izindi nyababyeyi eshatu zatewe mu bagore hakoreshejwe izaturutse ku bantu bapfuye.
Hari kandi abandi bagore bagera ku icumi bategereje kwemererwa kubagwa, igikorwa gishobora gutwara amafaranga agera ku bihumbi 25 by’amapawundi (arenga miliyoni 40 Frw). Iyi gahunda iterwa inkunga n’umuryango Womb Transplant UK.