U Rwanda ryacyiye inama yiga ku guteza imbere amasomo y’ubuvuzi muri Afurika

U Rwanda rwakiriye inama y’iminsi ibiri yiga ku guteza imbere amasomo y’ubuvuzi muri Afurika, yitabiriwe n’abasaga 600 baturutse cyane cyane muri kaminuza zo mu bihugu byiganjemo ibyo kuri uyu mugabane.
Yabereye i Kigali mu mpera za Werurwe 2025, u Rwanda ruhagararirwa n’abarimo Minisitiri w’Ubuzima w’u Rwanda, Dr. Sabin Nsanzimana.
Bagaragaza ishusho y’ibibazo bikiri mu myigishirize y’ubuvuzi muri za kaminuza zo muri Afurika, benshi mu batanze ibitekerezo muri iyo nama bahurije ku kuba hari imikoranire idahagije hagati y’amashuri, inyigisho zidahuza neza n’ibibazo by’ubuzima Afurika ihanganye na byo, ndetse n’ abanyeshuri bahitamo kujya gukorera mu bindi bihugu nyuma yo kurangiza amasomo yabo.
Minisitiri w’Ubuzima w’u Rwanda, Dr. Sabin Nsanzimana, yatangaje ko ibihugu bya Afurika bikeneye imikoranire no mu kubanza kureba ibibazo nk’indwara zugarije Afurika, ibyagira uruhare mu kugena imyigishirize y’amasomo y’ubuvuzi kuri uyu mugabane.
Ati ‘‘Mbere yo gutangiza ishuri, ni ngombwa kubanza gusuzuma indwara zihari kugira ngo amashuri ashyirwaho ajyane n'ibikenewe, kandi asohore abanyeshuri bazavura abaturage neza. Ntibikwiye gushinga ishuri ryigisha indwara idahari cyangwa ngo indwara iri kwibasira abantu cyane ibe ari yo ifite abanyeshuri bake bayiga.”
Umuyobozi w’Agateganyo w’Ishami rya Loni rishinzwe Ubuzima muri Afurika, Dr. Chikwe Ihekweazu witabiriye iyi nama mu buryo bw’ ikoranabuhanga, yagaragaje ko ari ingenzi ndetse ko igihe kigeze kugira ngo Afurika yigire aho gutegereza ubufasha bwo ku yindi migabane.
Ati ‘‘Ni ingenzi cyane ko dufata iya mbere tukareka guhora dutegereje ibisubizo bituruka ahandi, ahubwo tukirebera ibisubizo muri twe nk’Abanyafurika. Perezida Paul Kagame ahora ashimangira ko abazashobora gukemura ibibazo bya Afurika ari Abanyafurika ubwabo. Nubwo imbogamizi zitarashira, dushobora kuzitsinda nidufatanya kandi tugakorera hamwe dufite intego imwe.”
Muri iyi nama kandi, haganiriwe ku itangizwa ry’Ihuriro ry’Amashuri yigisha Ubuvuzi muri Afurika (Consortium of Medical Schools in Africa – CoMSA). Iri huriro ryashyizweho hagamijwe guhuza imikorere y’amashuri yigisha ubuvuzi, kuzamura ireme ry’ubumenyi butangwa, no kwita ku buryo abanyeshuri barangiza amasomo bakoresha ubumenyi bahawe.
CoMSA yanashyizweho mu rwego rwo kuba urubuga rw’Abanyafurika, ruyobowe n’Abanyafurika, mu gukemura ibibazo bihuriweho mu burezi bw’ubuvuzi no guteza imbere abakora mu rwego rw’ubuzima.
Indi ntego ni ukuba ijwi rihuriweho ry’amashuri yigisha ubuvuzi muri Afurika, gukorana n’inzego z’igihugu, akarere no ku rwego mpuzamahanga, mu kuzamura ireme ry’uburezi n’ubuvuzi, gukomeza gushyigikira uburezi budaheza kandi busubiza ibibazo by’ubuzima biri muri Afurika, guteza imbere imiyoborere myiza n’ubushakashatsi.
Hari kandi guhuza imbaraga hagati y’ibigo binyuze mu bufatanye, imishinga ihuriweho, udushya n’indangagaciro mu buyobozi bw’amashuri yigisha ubuvuzi, gusangira ubumenyi no guteza imbere ubufatanye mpuzamahanga bushingiye ku bwuzuzanye kandi buhamye.
Perezida wa mbere wa CoMSA, Prof. Lionel Green-Thompson, yavuze ko iri huriro ari intambwe ikomeye ku iterambere ry’ubuvuzi muri Afurika. CoMSA yatangiye imirimo yayo ifite ubuyobozi bugizwe n’abantu umunani. Inama yayo ya mbere yitabiriwe n’abahagarariye ibihugu 31 byo muri Afurika.
Iyi namaiherutse kubera i Kigali yateguwe na Kaminuza ya Global Health Equity (UGHE) ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima, hagamijwe guteza imbere amasomo y’ubuvuzi muri Afurika. Nubwo hataremezwa aho inama itaha izabera, UGHE yagizwe icyicaro cy’iri huriro hashingiwe ku mikorere n’uburyo bw’imyigishirize bwayo bugamije impinduka mu burezi bw’ubuvuzi.
