Umuraperi Gweda 21 yashyize hanze amashusho y'indirimbo nshya (+ Video)

Umuraperi Gweda 21 nyuma y'amezi atandatu ashize hanze indirimbo yise "Sorry" yagarukanye indi nshya yise "All My Life" avuga ko igaruka ku guhindura umuziki nyarwanda.
Uyu musore uvuka mu karere ka Musanze ariko akaba akorera umuziki we muri Canada, iyi ndirimbo yashyize hanze yayikoranye n’abahanzi Wlnone na Sid Wurd, ikaba iya gatanu akoze kuva yatangira umuziki mu 2016.
Gweda, 21, yabwiye Isibo TV & Radio ko nubwo akorera umuziki muri Canada bitamubuza gukurikira umuziki w'u Rwanda ndetse abona uri kugenda ugera ku rwego rwiza ndetse mu bantu abona yakorana nabo barimo Ish Kevin na Bull Dogg.
Ati "Iyo ndebye mu bahanzi bahari mu Rwanda, numva nakorana na Ish Kevin na Bull Dogg bafite ibintu byiza cyane, gusa muri rusange umuziki wacu uri gukura neza cyane harabura kuwushyira ku ruhando mpuzamahanga ari nabyo njye niyemeje ntangirira gukorera umuziki hano."
Gweda 21 yavutse mu 2000 atangira umuziki mu 2016 aho yahereye ku ndirimbo yise ‘Onika’.
Uyu muhanzi avuga ko gukorera ibihangano bye muri Canada bimufasha gukora umuziki mpuzamahanga, ndetse anashaka kongera ubumenyi bwe no kwagura isoko ry’umuziki ku rwego rw’isi.

Reba indirimbo All my Life