Yatewe urushinje rumurinda kubabara abyara: Uwicyeza Pamella yahishuye ibyo yanyuzemo atwite

May 1st, 2025 09:08 AMBy Idukunda Kayihura Emma Sabine
Share
Yatewe urushinje rumurinda kubabara abyara: Uwicyeza Pamella yahishuye ibyo yanyuzemo atwite

Uwicyeza Pamella yahishuye byinshi ku rugendo rwe rwo gutwita bwa mbere ndetse no guca mu bihe by’iminsi ya mbere ikurikira kubyara (Post-Partum), avuga ko ajya kubyara yatewe urushinge rutuma umugore abyara atari kumva ububabare (epidural injection), ndetse ko ajya kubyara yari kumwe n’umugabo we The Ben.

 

Yabitangarije ku Rukuta rwe rwa Instagram mu ijoro ryo ku wa 30 Mata 2025, nyuma yo guha umwanya abamukurikira bakagira icyo bavuga ku bagore batwite bwa mbere ndetse n’ibyo bacamo mu minsi ya mbere ikurikira kubyara.

 

Umwe mu bamukurukira yamubajije niba yaragiye ku gise cyangwa yarakoreshejwe ubwo buryo bwo guterwa urushinje mu kugabanyiriza umugore uburibwe mu gihe agiye kubyara, ndetse anamubaza uwo bari kumwe ajya kubyara.

 

Pamella yasubije uwamubajije icyo kibazo, gusa yongeraho ko abantu bakwiye kumenyera kutabaza ababyeyi ibibazo nk’ibyo bijyanye n’uko byabagendegeke bajya kubyara, cyereka bo mu gihe bahitamo gushyira hanze ayo makuru aberekeyeho.

 

Undi yabajije Pamella ibanga ari gukoresha kugira ngo akumire inda ikunze guhita izanwa n’abagore bakimara kubyara, amusubiza atazuyaje amusaba kutajya yigora ashaka gusibanganya cyangwa gusubizayo iyo nda kuko ari ikimenyetso cy’uko inda y’umugore yakoze ibidasanzwe kuko iba yaratanze ubuzima nyuma yo kwibaruka umuntu. 

 

Uwicyeza Pamella yakomeje kubazwa ibibazo bitandukanye ku bijyanye no kubyara kwe, haba n’uwamubwiye ko na we ashaka kubyara ariko akaba afite ubwoba, amumara impungenge ko afite imbaraga zidasanzwe azabikora bikagenda neza, ndetse amwibutsa ko umubiri w’umugore waremwe mu buryo nyine ashobora kubyara.

 

The Ben na Uwicyeza Pamella bibarutse imfura yabo y’umukobwa mu ijoro ryo ku wa 18 Werurwe 2025. Yavukiye mu i Bruxelles mu Bubiligi, bamwita Icyeza Luna Ora Mugisha.

 

486450235_9584701994920575_1040049243278638797_n.jpg
20241227_145141.jpg
Inkuru Bijyanye
Izindi