Bad Rama akomeje guhangayikisha abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga

Bad Rama uri mu bafite ibikorwa mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda birimo inzu The Mane Music Label ifasha abahanzi, akomeje guhangiyikisha bamwe mu bamukurikira ku mbuga nkoranyambaga batekereje ko ashobora no kwiyahura, nyuma y'ibibazo bye amaze iminsi azinyuzaho ariko kuri iyi nshuro akaba yavuze ko aticuza kuba yarabivuze, akongeraho ko ari ryo "Jambo rya nyuma" abwiye abamukurikira.
Ku wa 12 Gashyantare 2025 nibwo Bad Rama yatangiye kwifashisha imbuga nkoranyambaga , avuga ko afite ikibazo kimukomereye ndetse ko agifitanye n’umuherwe witwa Basil Maseveriyo wamwambuye ibihumbi 30$ akanamusiragiza mu manza akoresheje impapuro mpimbano. Gusa ntiyasobanuye ibyo bakoranye.
Nyuma kandi Bad Rama wakodeshaga inzu y'uwo mugabo mu Mujyi wa Phoenix muri Leta ya Arizona muri Amerika, urukiko rwa 'Maricopa County Justice’ rwategetse ko ayivamo akanishyura 6900$ yari arimo uwo muherwe y'ubukode bwayo.
Nyuma y'ibyo byose ndetse no kuvanwa muri iyo nzu, Bad Rama yakomeje kwifashisha imbuga nkoranyambaga anasaba imbabazi abamukurikira avuga ko yitwaye nabi muri icyo kibazo, anakomoza ku kuba yarabitewe n'uko yari ageze ku rwego rwo kwiyahura kubera gukubita hirya no hino akabura ubufasha ngo abone ubutabera akeneye, akajya anabura uwo kubwira ibibazo ari gucamo ngo wenda ngo aruhuke umutima.
Ibi byongeye gutera ubwoba bamwe mu bamukurikira, nyuma y'uko mu ijoro ryo ku wa 16 Gashyantare 2025 atangaje ko aticuza kuba yaravuze ibyo ari gucamo, ndetse ko ari ryo jambo rya nyuma abwiye abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga.





