Nigeria: Chika Ike yahakanye ibyo kuba umugore wa Karindwi w’umunyepolitike Ned Nwoko

Umukinnyi wa filime ufite izina rikomeye muri Sinema ya Nigeria, Chika Ike, yahakanye ibyo kuba agiye kubyarana n'umunyepolitike Ned Nwoko wo muri icyo gihugu usanzwe azwiho kugira abagore benshi barimo na Regina Daniels.
Yabihakanye kuri uyu wa 18 Gashyantare 2025 yifashishije imbuga nkoranyambaga ze, nyuma y'uko n'uwo mugabo yabihakanye ku munsi w'ejo.
Iyi nkuru yakwirakwijwe mu itangazamakuru mu minsi yashize, ivugwa cyane noneho Regina Daniels akuyeho Urukuta rwe rwa Instagram ntanagaragaze ko yishimiye Saint Valentin, abantu bacyeka ko urugo rwe ruri gushya kuko byanavugwaga ko umugabo we yaba agiye no kubana na Chika Ike akamugira umugore wa Karindwi, dore ko asanganwe batandatu bazwi.
Chika Ike yahakanye ibyo kubyarana n'uwo mukire, ndetse avuga ko we atizerera mu rushako rw'umugabo ufite abagore benshi, ku buryo adashobora gushakana na we ngo abe umugore wa Karindwi.

