Dosiye ya Bishop Gafaranga yagejejwe mu Bushinjacyaha

May 16th, 2025 07:50 AMBy Vainqueur Mahoro
Share
Dosiye ya Bishop Gafaranga yagejejwe mu Bushinjacyaha

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwemeje ko dosiye ya Bishop Gafaranga uherutse gutabwa muri yombi rwamaze kuyishyikiriza ubushinjacyaha.

Habiyaremye Zacharie uzwi nka Bishop Gafaranga yatawe muri yombi ku wa 7 Gicurasi 2025 akurikiranyweho ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina.

 

 

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yemeje ko dosiye ya Gafaranga yagejejwe mu Bushinjacyaha ku wa 13 Gicurasi 2025.

 

 

Kuri ubu, ubushinjacyaha bugiye kuyikoraho iperereza bureba niba ari ngombwa ko iregerwa urukiko.

 

 

Ku wa 7 Gicurasi 2025 nibwo byamenyekanye ko Habiyaremye Zacharie uzwi nka Bishop Gafaranga yatawe muri yombi akurikiranweho ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina.

 

 

Bishop Gafaranga wamenyekanye kubera ibiganiro yakunze kujya akora ku miyoboro ya YouTube, yongeye kuvugwa mu itangazamakuru mu 2023 ubwo yakoraga ubukwe n’umuhanzikazi Annette Murava kugeza ubu banafitanye umwana umwe.

maxresdefault-1.webp
Dosiye ya Bishop Gafaranga yagejejwe mu Bushinjacyaha

 

Inkuru Bijyanye
Izindi